Ibyo Amerika yemeranyije n’u Bushinwa biracyari urujijo

Abayobozi b'ibihugu bibiri bikomeye kurusha ibindi ku isi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuye i Beijing nyuma y’inama y’iminsi ibiri, avuga ko yasinyanye “amasezerano y’ubucuruzi meza cyane kandi afitiye inyungu ibihugu byombi”.

Ariko kugeza ubu haracyari urujijo ku byo ibi bihugu by’ibihangange byumvikanyeho.

Kuwa Gatatu tariki 13, Gicurasi, 2026 nibwo we n’itsinda ry’abayobozi bakuru 30 b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye mu gihugu cye bageze i Beijing bakirwa na Perezida Xi Jinping.

Abayobozi b’ibigo yazanye na bo barimo abakora mu by’ubuhinzi, mu ikoranabuhanga rya telefoni na mudasobwa, abakora mu byogajuru, abakora imodoka z’amashanyarazi n’abakoresha ubwenge buhangano mu byiciro binyuranye by’ikoranabuhanga.

Ubucuruzi bwari ku isonga mu byo baganiriyeho nubwo hari hashize igihe hari amakimbirane ashingiye ku ntambara ya Irani ibihugu byombi bidahujeho icyerekezo.

Abacuruzi bari bizeye ko hashobora kuboneka amasezerano akomeye ndetse no kongera igihe cy’agahenge ku misoro y’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi kuzarangira muri Ugushyingo, 2026.

Mu kuganira, abayobozi bombi berekanaga ko bahuje umugambi, bikagaragarira no mu buryo ku maso yabo habonekagamo akanyamuneza.

Mu kwakira Trump, hakozwe ibikorwa bimuha icyubahiro kinini birimo no kurasa imizinga mu kirere mu rwego rwo kumuha ikaze.

Yanasangiye ku meza na Xi kandi uyu yatembereje Trump mu nzu abayobozi bakuru b’ishyaka riyobora u Bushinwa baba kandi bakorera akazi.

Nyuma y’ibyo byose, Perezida wa Amerika yavuze ko ibiganiro “byagenze neza cyane”, naho Xi Jinping avuga ko uru ruzinduko ari “urw’amateka kandi rw’ingenzi cyane”.

Gusa nta ruhande rwigeze rutangaza mu buryo bweruye kandi busobanutse ingingo zikomeye Beijing yaba yeremeranyijeho na Washington haba mu bucuruzi cyangwa mu bindi.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Trump yavuze ko “u Bushinwa bugiye gushora muri Amerika miliyari nyinshi z’amadolari” ariko ntiyasobanuye byinshi kuri ayo masezerano.

Yanavuze kandi ko u Bushinwa bwemeye gutumiza indege 200 za Boeing, bikaba ari bwo bwa mbere buguze indege z’ubucuruzi zakozwe muri Amerika mu myaka hafi icumi ishize.

Ubwo BBC yabazaga amakuru y’impamo kuri iki kintu, Leta y’u Bushinwa ntacyo yabibasubijeho.

Ubwo yabazwaga ku magambo ya Trump, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Guo Jiakun, yavuze gusa ko “umubano w’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Amerika ushingiye ku nyungu za buri ruhande.”

Yanongeyeho ko impande zombi zigomba gushyira mu bikorwa ibyo abayobozi b’ibihugu byombi bumvikanyeho kugira ngo ubuhahirane hagati yabyo bugerweho ndetse n’ubukungu bw’isi birusheho kugira ituze.

Ku rundi ruhande, haracyari agahenge ku misoro y’ibicuruzwa kashyizweho mu Ukwakira, aho Amerika yahagaritse kongera imisoro ku bicuruzwa by’u Bushinwa, nabwo bugabanya gukumira iyoherezwa ry’amabuye y’agaciro adasanzwe akoreshwa mu nganda z’ikoranabunga bita critical minerals.

Uhagarariye Amerika mu by’ubucuruzi, Jamieson Greer, wajyanye na Trump mu Bushinwa, yavuze ko icyemezo cyo kongera icyo gihe cy’agahenge nyuma ya Ugushyingo kitarafatwa.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko abayobozi bombi bemeranyije gushyiraho “Inama y’Ubucuruzi” izajya ikurikirana umubano hagati y’ibihugu byombi hadakenewe gusubukura ibiganiro by’imisoro buri gihe.

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe imari , Scott Bessent, yavuze ko yizeye ko hazashyirwaho uburyo bwo gushyigikira ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Icyakora, abayobozi ba Amerika bavuga ko hakiri akazi kenshi mbere y’uko ayo masezerano atangira gushyirwa mu bikorwa.

Ikoranabuhanga n’ubucuruzi

Kimwe mu byakurikiwe cyane ni igihe indege ya Perezida wa Amerika yageraga i Beijing ku wa Gatatu nijoro.

Umuyobozi wa Tesla, Elon Musk, ni umwe mu babanje gusohoka mu ndege mbere y’abayobozi bakuru ba Leta ya Amerika, ibintu byagaragaje akamaro k’ubukungu muri uru ruzinduko.

Musk ndetse n’umuyobozi wa Nvidia( iki ni ikigo gikora intsinga n’ikoranabuhanga bijyanirana mu gukora mudasobwa) witwa Jensen Huang, bagaragaye hafi ya Trump mu birori byo kumwakira ndetse no mu ifunguro rya Leta y’u Bushinwa.

Kugaragara kwa Jensen Huang byatangaje benshi kuko mbere atari ateganyijwe muri uru ruzinduko.

Byatumye benshi bakeka ko ibiganiro ku bwenge buhangano (AI) no kubona izo ntsinda bita ‘chips’ z’ikoranabuhanga byari bifite umwanya munini mu biganiro kurusha uko byatekerezwaga mbere.

Mu gihe imodoka zikoresha amashanyarazi, ubwenge buhangano ndetse na ziriya ntsinda zikoreshwa mu gukora mudasobwa na telefoni zigezweho biri mu bintu bihanganiwemo cyane hagati ya Amerika n’u Bushinwa, Tesla na Nvidia byombi byifuza ko byakwagukira ku isoko ry’u Bushinwa.

Ubusanzwe kandi Tesla ifite uruganda rwayo i Shanghai ndetse ikanishingikiriza ku baguzi b’Abashinwa, naho Nvidia yifuza kongera kugurisha chips zayo zigezweho mu Bushinwa, ibi ariko amategeko ya Amerika akaba atarabifataho icyemezo cyeruye kubera gutinya ingaruka byateza mu rwego rw’umutekano.

Amerika ntishaka ko u Bushinwa bugira ikoranabuhanga rikomeye cyane mu rwego rw’ubwenge buhangano, iyi ikaba impamvu Inteko yayo ishinga amategeko yirinda kwemerera mu buryo bweruye ibigo by’Amerika by’ikoranabuhanga ngo bikorane n’Abashinwa kuri iyo ngingo.

Ku rundi ruhande, u Bushinwa bukomeje gusaba ko bwahabwa uburyo bwagutse bwo kubona ikoranabuhanga rigezweho, bukananenga ibyo bubona nk’uburyo bwo kuzitira iterambere ry’inganda zabwo muri rusange.

Kwamamaza ibicuruzwa mu Bushinwa

Intambara y’imisoro hagati y’ibihugu byombi yabaye umwaka ushize yanagize ingaruka ku bahinzi bo muri Amerika, bifuza kohereza ibintu byinshi mu Bushinwa birimo soya, inyama z’inka ndetse n’iz’inkoko.

Nk’uko Greer yabivuze, impande zombi zemeranyije ku kugura ibicuruzwa by’ubuhinzi byo muri Amerika.

Ariko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa ntiyemeje ayo masezerano mashya, ahubwo ikavuga gusa ko ibihugu byombi byemeranyije gukomeza umubano mwiza mu bucuruzi no kwagura ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’inyungu za buri ruhande.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje kandi ko ibiganiro hagati ya Xi na Trump byagarutse ku kwagura isoko ry’u Bushinwa ku bigo byo muri Amerika ndetse no kongera ishoramari ry’Abashinwa muri Amerika.

Nubwo u Bushinwa ari isoko rinini ku bigo byo muri Amerika, gukorera ubucuruzi muri icyo gihugu biracyagorana kubera amategeko menshi ndetse n’umwuka wa politiki mpuzamahanga udahamye.

Ariko Perezida Xi Jinping yabwiye abayobozi b’ibigo byo muri Amerika ko “imiryango ibafunguriwe” kandi ko ibigo byo muri Amerika bifite “amahirwe yagutse” ku isoko ry’u Bushinwa.

Taiwan: ikibazo gikomeye

Taiwan, igihugu u Bushinwa bwemeza ko ari intara yabwo, cyabaye imwe mu ngingo zikomeye zagarutsweho muri ibyo biganiro.

Xi Jinping yavuze ko ikibazo cya Taiwan ari cyo “kibazo gikomeye kurusha ibindi mu mubano hagati y’u Bushinwa na Amerika.”

Yaburiye ko “niba kidakemuwe neza, ibihugu byombi bishobora kugongana cyangwa se bikagera no mu ntambara.”

Abayobozi ba Taiwan bakurikiriye hafi ibyo biganiro nk’uko BBC ibivuga.

Ibibazo bikiri ingutu

Intambara yo muri Irani no gufunga umuhora wa Hormuz byari bimwe mu by’ingenzi byaganiriweho.

Trump yari yizeye ko u Bushinwa bumwemerera kuzagira uruhare mu gufasha gukemura ikibazo cya Irani no gutuma ubwikorezi bwa peteroli busubira mu buryo, ariko icyemezo cyabwo kuri iyi ngingo ntikirafutuka neza.

Mu gihe Trump yavuze ko Xi Jinping “yifuza ko inzira ya Hormuz yafungurwa kandi yiteguye gutanga ubufasha bwose bushoboka, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yo yasohoye itangazo risaba “agahenge karambye kandi gahamye”, kugira ngo nzira z’ubwikorezi zibe zafungurwa vuba.

Impande zombi ziteganya gukomeza ibiganiro mu yindi nama izabera i Washington mu Biro bya Perezida wa Amerika muri Nzeri, 2026.

Kuri iyo nshuro, byitezwe ko ibi bihugu bikize kurusha ibindi ku isi kandi bihora bihigana ubutwari, byazagera ku masezerano aboneye y’ubucuruzi atarashobotse kugerwah mu nama yabihuje kuri uyu wa Gatatu tariki 13, Gicurasi, 2026.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *