Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye (JADF) ryemeza ko rigiye kwita byihariye ku miryango 8000 ifite ibibazo byihariye.
Mu nteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye(JADF) biyemeje kwita byihariye ku miryango 8000.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yashimiye uruhare ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ayoboye, by’umwihariko mu guharanira gushyira umuturage ku isonga harimo nko kubavana mu bukene.
Mayor Sebutege yemeza ko bafite imiryango 8000 aho bari kuyikurikirana mu buryo bwihariye, bagashyiramo imbaraga kandi bahurije hamwe hari abubakiwe inzu, abandi ziravugururwa, habaho kububakira ubwiherero ndetse no kubaha ubufasha bwose bakwiye.
Yagize ati “Mu gihe cy’amezi atatu bigomba kuba byakemutse.”
Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye (JADF) Ugirumurera Cyprien, avuga ko ibyo biyemeje gufasha iriya miryango bose bagomba gusenyera umugozi umwe bigakorwa.
Yagize ati “Tuzahuza imbaraga twese dusenyera umugozi umwe nkuko bisanzwe kandi bizagerwaho.”
Iyi nteko rusange y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye (JADF) yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare ry’abafatanyabikorwa mu gushyira umuturage ku isonga”.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye
