Abapolisi b’u Rwanda basoje amahugurwa yo guhangana n’ibyihebe mu mijyi

Bahawe amahugurwa yo guhangana n'imyigaragambyo

Abapolisi 209 bo muri polisi y’u Rwanda basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.

Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026 asozwa n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.

Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya (Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar)

Polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolsi bayo 209 bongerewe ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa byo kurinda umutekano no guhangana n’ibibazo bitandukanye bibangamira ituze rusange.

Abapolisi bagaragaje ubumenyi bahawe
Bahawe amahugurwa yo guhangana n’imyigaragambyo

Abapolisi bagaragaje ubumenyi bahawe mu gukoresha intwaro
Abapolisi bahawe amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya yo muri Qatar.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article