Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ntiyasoje ibirori by’irahira rya Museveni watorewe kuyobora Uganda, kuko yahise yerekeza i Nairobi mu nama ihuza Ubufaransa na Afurika.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Emmanuel Macron w’Ubufaransa, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abandi.
Uguhurira muri iyi nama kwa Perezida Kagame na Tshisekedi bifite igisobanuro gikomeye kuko ibihugu byombi bimaze igihe bitabanye neza.
Byitezwe ko aba bakuru b’ibihugu baboneraho kuganira ku bibazo bihari, bigizwemo uruhare na Emmanuel Macron w’Ubufaransa, wifuza ko byumvikana.
Biteganyijwe ko kuri gahunda y’umunsi wa Kabiri w’iyi nama, abakuru b’ibihugu baganira ku bibazo by’umutekano, amahoro n’ubusugire bw’ibihugu.
Nyuma y’ijambo rya Perezida Ruto wakiriye iyi nama, Macron n’iry’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, ibiganiro byakomereje mu muhezo, ibindi biganiro bikaba bikomeza mu biganiro mpaka no mu matsinda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya RDCongo byatangaje ko “Tshisekedi yitabiriye iyo nama atagiye kugaragaza ibibazo bihari muri icyo gihugu gusa, ahubwo ko aje gushaka icyateza imbere Afurika.”
Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yagize ati: “RDCongo ntabwo ije mu nama ya Nairobi kwitotomba, ahubwo ije kubaka Afurika y’ejo hazaza no kurwanira ishyaka ry’intego yayo yo kuba igihugu kibera igisubizo Afurika n’Isi muri rusange.”
Yavuze ko muri iyi nama bazaboneraho umwanya wo kugaragaza ubwicanyi bumaze imyaka 30 bukorerwa muri RDCongo, avuga ko bukorwa n’u Rwanda.
Iyi nama ibaye mu gihe mu bihugu bimwe byo muri Afurika bikirangwamo intambara, by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ubufaransa bwifuza ko intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo yarangira, ndetse no mu bihe bitandukanye Emmanuel Macron yagiye agira uruhare mu biganiro bigamije gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Icyakora, Kinshasa n’ubu iracyashinja Kigali ko ifasha umutwe wa AFC/M23 wigaruriye ibice bitandukanye bya Congo.
U Rwanda ruhakana uruhare rwarwo mu gufasha AFC/M23, rukavuga ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi zo kwirinda ko RDCongo n’abo bafatanya barimo FDLR barugabaho ibitero.

UMUSEKE.RW
