UPDATED 23h35: UMUSEKE wamenye amakuru ko mu bari bakomeretse harimo umwe umaze gupfa.
Muhanga: Impanuka ikomeye yabaye mu masaha y’umugoroba kuri iki Cyumweru yahitanye umugore n’umugabo, ikomerekeramo abandi bantu benshi.
Abamenyaknye bapfiriye muri iyi mpanuka ikomeye ni Musabyimana Marie Vestine w’imyaka 38 y’amavuko na Uwiringiyimana Jean Bosco uri mu kigero cy’imyaka 41.
Byabereye mu Mudugudu wa Busozi, Akagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.
Bamwe mu bageze aho iyi mpanuka yabereye babwiye UMUSEKE ko yabaye saa kumi n’ebyeri n’iminota z’umugoroba, aho imodoka yo mu bwoko bwa kamyo ifite plaque RAH591Q itwara sima, yamanukaga iva mu Karere ka Muhanga, yerekeza ku Kamonyi yabuze feri igongana na mini-bisi (Hiace) ifite plaque RAF291Q yari itwaye abagenzi 18 yerekeje i Muhanga.
Nibwo bariya bantu bombi bahise bahasiga ubuzima.
Abahaye amakuru UMUSEKE bavuga ko usibye abo bishwe n’impanuka, babonye abandi bantu 14 bakomeretse bikabije abandi babiri bakomeretse byoroheje.
Bavuga ko mbere y’uko iyo kamyo igongana na hiace yabanje kugongana n’izindi modoka ebyeri.
Bavuze ko uyu Musabyimana Marie Vestine bamenye ko ari uwo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, n’aho Uwiringiyimana Jean Bosco bakaba batahise bamenya aho yari atuye.
Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje guhamagara Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi ntiyatwitaba.
Imirambo y’abo bapfuye yajyanywe mu Bitaro i Kabgayi, kimwe n’abakomeretse niho barimo kuvurirwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
