Abarwanyi ba AFC/M23 irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) batangiye kuva mu bice by’ingenzi bagenzuraga mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
UMUSEKE wamenye ko abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva mu bice bari barigaruriye mu bihe bitandukanye guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ibice bavuyemo birimo Kabunambo, Sange, Mutarule, Lubirizi, Bwegera, Luvungi na Remera, n’ibindi byahise bijya mu maboko ya Wazalendo, FARDC n’izindi ngabo z’u Burundi.
Abaturage batunguwe no kubona abo barwanyi batakiri mu bice by’ingenzi bari barimo muri ibyo bice, nyuma abasirikare ba Leta n’inyeshyamba za Wazalendo batangira kuhagera.
Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza izo nyeshyamba na FARDC babyinira i Sange na Kabunambo no mu bindi bice bari bamaze igihe badakandagizamo ikirenge.
Mu buryo busa nko kwigura, mu mashusho yasakaye ku rubuga rwa X, abanyeshuri n’abaturage bagaragara babiruka inyuma babakomera amashyi.
Abo ku ruhande rwa AFC/M23 nta cyo baratangaza ku bijyanye no kuva muri utwo duce two mu kibaya cya Ruzizi, ahabereye imirwano y’injyanamuntu mbere y’ifatwa rya Uvira mu Ukuboza 2025.
Leta ya Kinshasa na Washington bagiye basaba M23 gusubira inyuma ikagera i Kamanyola, aho uwo mutwe wafashe kuva muri Gashyantare 2025.
Hari umwe mu bagize sosiyete sivile ya Walungu ukorera i Kamanyola, wabwiye BBC Gahuzamiryango ko ibikoresho by’intambara n’imodoka bya M23 byageze muri uwo mujyi guhera ku wa Gatandatu nijoro.
UMUSEKE wabonye amakuru avuga ko ibirindiro bya mbere AFC/M23 yabishyize i Katogota, ku birometero 15 mu majyepfo y’umujyi wa Kamanyola.
Kamanayola iri ku ntera ya 75km mu majyaruguru ya Uvira na hafi 50Km mu majyepfo y’umujyi wa Bukavu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
