Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, Ingabo z’igihugu na Polisi batashye ibikorwaremezo byubakiwe abaturage.
Mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwatashye ibikorwa remezo birimo umuhanda wa kirometero eshanu urimo kaburimbo.
Mu bindi byatashwe harimo ikibuga kizajya gikorerwaho ibizamini byo kubona impushya, zo gutwara ibinyabiziga, inyubako yubatswe n’abikorera, imiyoboro y’amazi, n’ibyumba by’amashuri.
By’umwihariko hanatashywe ibiraro bibiri byubatswe n’Ingabo z’igihugu, RDF na Polisi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Valens Habarurema avuga ko ibyatashywe byose babikesha imiyoborere myiza y’igihugu kiyobowe na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Ibyo tubona byose tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda Paul Kagame.”
Ubuyobozi n’abaturage bashimiye ubutwari bwaranze Inkotanyi zigaharika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikagarura amahoro mu gihugu, kandi n’iterambere rikaza.
Bityo byose ngo bigomba gusigasirwa by’umwihariko ‘umuturage agashyirwa ku isonga”.



Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango
