Mu gihe iyi weekend yasize benshi mu kanyamuneza mu bice bitandukanye by’isi, Minembwe, mu mujyi wa Uvira, Sange, n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo bari mu miborogo kubera gushimutwa, kuraswaho na drone n’imbunda ziremereye.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, abatuye ibice byavuzwe haruguru banyuze inzira y’umusaraba; bamwe bahasiga ubuzima, abandi bata ingo zabo, hari n’ababuriwe irengero.
Ni mu bikorwa byagizwemo uruhare n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro barwanira Leta ya Kinshasa.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yagaragaje ko ibyabaye muri weekend ari uruhererekane rw’ubwicanyi n’iyicarubozo bikorerwa abaturage b’inzirakarengane.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko ku wa Gatandatu ahagana saa moya z’ijoro, inyeshyamba za Wazalendo zishe bunyamaswa umuturage i Uvira.
Uyu witwa Elisha Kashapo, ngo yari asanzwe ari agronome, yiciwe ahitwa i Kalundu, ku muhanda wa Karigo, ingabo za Leta zirebera.
Muri quartier ya Kinanira, aba Wazalendo bitwaje intwaro basahuye kandi basenya inzu y’umuyobozi waho, bitera ubwoba bukabije mu baturage.
Ni mu gihe umuyobozi ushinzwe amasomo ku ishuri rya Sasira rizwi ku izina rya Mobutu yafashwe bunyamaswa ashinjwa gukorana na AFC-M23, ajyanwa ahatazwi.
Kanyuka ati: “Buri joro, abaturage ba Sange bahora mu bwoba budashira bwo gusahurwa, gushimutwa, gusabwa ruswa no kwicwa bikorwa n’imitwe y’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa.”
Mu Minembwe, guhera saa moya n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu kugeza saa kumi za mu gitondo cyo ku Cyumweru, FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero byo kurimbura abaturage mu Bidegu, Kalingi na Mikenke.
Ibyo bitero byakozwe icyarimwe hifashishijwe drone z’ubwiyahuzi (kamikaze) n’indege zo mu bwoko bwa KT-6, bigamije kwibasira abaturage b’inzirakarengane.
Umuvugizi wa AFC/M23 ati: “Imiryango myinshi yahungiye mu bindi bice mu buryo bugoye cyane, isiga amazu yayo mu miriro y’ibisasu.”
Yavuze ko gukoresha drone z’intambara mu bice bituwe n’abaturage ari ukunyuranya n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, bikaba bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ati: “Ubwo bunyamaswa bukorwa mu gihe imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye bikomeje gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa mu buryo bwa politiki, ububanyi n’amahanga n’igisirikare.”
Ku ruhande rw’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC ntacyo baratangaza ku byo bashinjwa na AFC/M23.
Mu guhangana n’ibi bikorwa by’ubugome, AFC-M23 yongeye gushimangira ko yiyemeje kurinda, kurengera no gucungira umutekano abaturage b’inzirakarengane bibasiwe n’ibyaha bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’imitwe ibushyigikiye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
