Kiyovu Sports yinjiye ku isoko ry’igura n’igurisha

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yinjiye ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, bwatangaje Hamiss Hakim nk’umukinnyi wayo mushya.

Urucaca rwasoje Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League] ruri ku mwanya wa gatatu, rukomeje kwiyubakira umwaka utaha 2026-27.

Muri uko kwiyubaka, Kiyovu Sports yatangaje ko Hamiss Hakim wakiraga Gasogi United mu myaka itatu ishize, ari umukinnyi wayo mu myaka ibiri iri imbere.

Uyu musore uri mu beza bakina hagati inyuma ya ba rutahizamu [10], yigeze kwifuzwa na Rayon Sports mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2025-26 utangira ariko kugura amasezerano ye biragorana.

Undi mukinnyi iyi kipe yo ku Mumena yatangaje nk’uwayo, ni Kambanda Emmanuel wakiniraga Amagaju FC ariko wazamukiye mu Intare FC izwiho kurera abana bafite impano.

Kambanda ukina hagati afasha ba myugariro [6], yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe. Nawe ari mu bato b’ejo hazaza ndetse abamuzi neza bahamya ko ikipe yamuguze yiboneye impano.

Aba bariyongera kuri rutahizamu iyi kipe yaguze muri Gicumbi FC, Lola Kanda Moïse. Bariyongera kandi ku bandi bongereye amasezerano barimo Mbonyingabo Regis, Nsanzimfura Keddy, Nzeyurwanda Djihad, Byiringiro Gilbert na Chérif Bayo.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ahamya ko ibiganiro hagati ya Kiyovu Sport na Mumbele Malikidogo Jonas wa Rutsiro FC, bisa n’ibyarangiye igisigaye ari uko nawe atangazwa nk’umukinnyi wayo mushya.

Hamiss Hakim ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports
Kambanda Emmanuel nawe yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports

Hamiss [8] yari mu bagenderwagaho muri Gasogi United
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *