Breaking – Perezida wa FERWAFA arafunzwe (official)

Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwemeje amakuru amaze umwanya acaracara ku itabwa muri yombi rya Shema Ngoga Fabrice, Perezida wa FERWAFA.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yabwiye UMUSEKE ko SHEMA Fabrice yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru y’ifungwa rya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatangiye kuvugwa na bamwe mu banyamakuru bazwi mu mikino, ariko nta rwego na rumwe rwari rwayemeje.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko Shema Fabrice yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama, 2026 akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

RIB ivuga ko Shema Fabrice afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro i Kigali, mu gihe iperereza rikomeje ku bindi byaha bifitanye isano n’icyo akurikiranyweho nk’uko RIB yabibwiye UMUSEKE.

Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA tariki 30 Kanama, 2025 avuye muri AS Kigali yari abereye Umuyobozi, ndetse asanzwe ari umushoramari mu byo kwinjiza imiti mu Rwanda.

Bivugwa ko yari amaze iminsi ajya ku Biro bya RIB kwitaba ngo agire ibyo asobanura ku bijyanye n’Umutungo wanyerejwe, nubwo RIB yemeza ko akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Shema yafashwe na RIB, mu gihe mu minsi ishize FERWAFA yari yirukanye uwari umucungamari wayo kubera amafaranga yanyerejwe.

Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *