Umunyamakuru Irene Murindahabi ufite izina ribyibushye mu itangazamakuru no mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko, n’uzaba umugore we, Nishimwe Liliane.
Amakuru dukesha Isibo Radio/ TV avuga ko Irene Murindahabi (M. Irene) yasezeranye mu mategeko mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana.
Amashusho yasakaye, agaragaza Umunyamakuru Irene Murindahabi asomya ku kirahuri uyu mukunzi we ubusanzwe utuye mu Bubiligi, na we akamusubiza ku kindi kirahuri yari afite.
Anadi mashusho kandi agaragaza Umunyamakuru Irene Murindahabi arahirira kuzabana n’uyu mukunzi we imbere y’ibendera mu Murenge.
Irene Murindahabi agiye kurushinga n’umukunzi we witwa Nishimwe Liliane, kuri invitation UMUSEKE ufite, ubukwe buteganyijwe kuba ku wa 15 Kanama 2026 bukazabera ku Gisozi muri Kigali.
Umunyamakuru Irene Murindahabi arazwi mu Rwanda, yakoreye Magic FM, amenyekana kuri Isango Star na Isibo TV.
Mu myidagaduro, Irene Murindahabi yazamuye abahanzi nka Niyo Bosco, n’abavandimwe Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.
Ubu Irene Murindahabi afite ikigo gikora filimi kitwa MIE (Murindahabi Irene Entertainment) ndetse n’umuyoboro wa YouTube, MIE YouTube channel.

UMUSEKE.RW
