Isi yose ikomeje kugaruka kuri Lionel Messi wemeje ko yasoje gukinira ikipe y’igihugu ya Argentine mu gihe muri Shampiyona yo muri America akomeje kugaragaza ko agishoboye guconga ruhago, ndetse akaba aheruka gutsinda ibitego bine muri 7 -1 ikipe akinira ya Inter Miami FC yanyagiyemo CF Montréal.
Lionel Messi, wayoboye ikipe y’igihugu ya Argentine ikegukana Igikombe cy’Isi mu 2022, akanayigeza ku mukino wa nyuma mu 2026, ubwo yatsindwaga na Spain/Espagne ku mukino wa nyuma yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama, 2026 ko ahagaritse gukinira ikipe y’igihugu cye.
Uyu mukinnyi afite agahigo ko kwegukana igihembo cya Ballon d’Or inshuro 8, ni na we ufite agahigo ko gukinira ikipe y’igihugu y’iwabo imikino myinshi, no kuyitsindira ibitego byinshi (ibitego 125 mu mikino 207).
Mu butumwa yanditse yagize ati “Ni icyemezo cyambabaje kandi kiracyambabaza cyane mu mutima, ariko nemera ko igihe kigeze.
Ndabarahirira ko buri gihe natangaga imbaraga zanjye zose atari mu myaka mike ishize gusa ubwo twegukanaga ibikombe byose, ahubwo na mbere yaho; buri gihe narwaniraga iyi kipe kandi nkakoresha imbaraga zanjye zose mu kibuga, ngamije kubaha ibyishimo no gutuma mwumva mufite ishema ryo kuba Abanya-Argentine binyuze mu mupira w’amaguru.”
Messi, ufite imyaka 39 y’amavuko yavuze ko yanditse aya magambo ku wa 21 Nyakanga, 2026 iminsi ibiri nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi.
Yavuze ko nyuma y’urupfu rwa se, Jorge Messi wapfuye tariki ya 08 Kanama, 2026, Messi avuga ko yarushijeho kwemera neza icyemezo cyo guhagarika gukinira Argentine kurusha mbere.
Yagize ati “Nyuma y’igihe cyose gishize kuva ku mukino wa nyuma (w’Igikombe cy’Isi), n’uko maze kubitekerezaho cyane, ndashaka kubwira buri wese ko mpagaritse gukinira ikipe y’igihugu.”
Messi avuga ko yitanze uko ashoboye, ati “Hasigaye igihe gito, kandi hari ibice bitandukanye bigenda birangira. Iki ni igice kimbabaza cyane. Nkunda, nakunze, kandi nzahora nkunda kuba mu ikipe y’igihugu. Natanze ibyo nari mfite byose, kandi nta kindi mfite cyo gutanga.”
Yavuze ko hari abakinnyi bato b’abahanga bari kuzamuka na bo bakwiye kuba ku rwego nk’urwo yagezeho.
Andi magambo akomeye ya Messi, yagize ati “Murakoze ku rukundo rwose mwanyeretse muri iyi myaka 20. Nzajya nkumbura kumva amajwi yanyu ndi mu kibuga. Ubu nzaba umwe muri mwe, mbashyigikira buri gihe ndi hanze, mu bihe byiza ndetse no mu bihe bigoye kurushaho.
Murakoze ku muryango wanjye kuba warambaye hafi no kuba waramfashije muri uru rugendo rwiza ariko rukomeye. Murakoze ku batoza bose, bagenzi banjye bakinanaga nanjye n’abayobozi twakoranye. Njyanye nanjye ibihe n’urwibutso bitazibagirana.”
Messi ubu urimo gukina muri Leta zunze ubumwe za America mu ikipe ya Inter Miami FC arimo kuva mu mwaka wa 2023, mbere yaho yakiniye Paris St.Germain mu Bufaransa (2021-2023) mu gihe imyaka 17 ye yayimaze mu ikipe ya FC Barcelona muri Espagne kuva 2004-2021.
Messi asoje gukina mu ikipe y’Igihugu afite ibitego 21 mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi ari inyuma ya Kylian Mbappé ufite ibitego 22 ndetse akaba we agifite amahirwe yo kuzakina ibindi bikombe by’Isi.
UMUSEKE.RW
