Depite Nyabyenda Damien yashimye ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside , asaba abanyarwanda kuzigiraho , mu gukomera ku muco wo kwishakamo ibisubizo.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026, mu Murenge wa Runda bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka , rwavuye ku Murenge wa Runda rugana ku mugezi wa Nyabarongo.
Kuri uwo mugezi ,washyizwemo indabo mu rwego rwo guha icyubahiro no kuzirikana Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.
Mukarage Cyiza Anastas watanze ubuhamya, yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo .
Yavuze uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi wari umugambi wateguwe kuva kera kuko gutoteza Abatutsi no kubica byatangiye kera.
Yongeyeho ko “ Imana we yamurinze , akaza kurokorwa n’Inkotanyi i Kabgayi mu karere ka Muhanga.”
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Runda, Nshogoza Innocent , yavuze ko tariki ya 15 Mata 1994 , ari itariki ifite amateka kuko ari bwo batangiye kwica Abatutsi muri uyu Murenge ndetse bakajugunywa mu mazi.
Ati “Turibuka uyu munsi abavandimwe bacu bajugunywe muri Nyabarongo ariko ikizere dufite ni uko umucyo wabonetse. Nta muntu wari uzi ko azabona izuba ariko izuba ryaratse, ukwezi kurava kandi turashima Perezida wa Repubulika wari uyoboye RPA icyo gihe bahagarika ubwicanyi ndetse n’iterambere amaze kutugezaho n’ubwisanzure bwa buri wese. “
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. NAHAYO Sylvere , nawe yashimye ubutwari bw’ingabo z’Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Yongeyeho ko kuri ubu Abanyarwanda bongeye kugira ubuzima nyuma yo guhagarika Jenoside.
Ati “Imbaraga zose bakoresheje bagira ngo bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi kandi izo mbaraga zatumye Abanyarwanda bongera kugira ubuzima kandi zakomeje no kubaka igihugu kitarangwamo amacakubiri.
Yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bazakomeza kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi .
Depite Nyabyenda Pierre Damien wari umushyitsi Mukuru , yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe amahanga arebera, asaba Abanyarwanda gukomera ku muco wo kwishakamo ibisubizo.
Ati “Tugomba gukomeza umuco wacu wo kwishakamo ibisubizo kuko ak’imuhana kaza imvura ihise. Ni ngombwa ko Abanyarwanda tugomba gukomeza ubumwe bwacu, twiyemeza guhangana no kurwanya abashaka kuzana amacakubiri.”
Yabasabye gukomeza kurwanya no guhangana n’abapfobya Jenoside bakwirakwiza ingengabitekerezi yayo.
Yongeyeho ko urubyiruko rugomba kumenya amateka y’igihugu kandi bakifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’abashaka kugoreka amateka.
Abarokoye muri uyu Murenge wa Runda basaba ko ku mugezi wa Nyabarongo hashyirwa ikimenyetso cy’amateka kuko waroshywemo Abatutsi benshi .






UMUSEKE.RW
