Abanyerondo bari kuryozwa ibyo bakoreye umuzunguzayi

Abanyerondo bagaragaye bakurubunana umugore hasi muri kaburimbo

Umujyi wa Kigali wavuze ko utazihanganira abantu bose bakora ibitemewe, kandi ko ikibazo cy’abanyerondo bagaragaye bakubita umuturage ukora ubucuruzi bw’ubuzunguzayi cyatangiye gukurikiranwa.

Ku mbuga nkoranyambaga hashize iminsi hasakaye amashusho ya bamwe mu bakora irondo ry’umwuga mu Mujyi wa Kigali bakurubana mu muhanda umwe mu bakora ubucuruzi bw’akajagari butemewe, buzwi nk’ubuzunguzayi.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga zirimo X, hagaragaramo abagabo batatu bakurubana umugore mu muhanda, ari na ko abo banyerondo bahangana n’abari kumwe n’uwo mugore.

Iyo myitwarire y’abo banyerondo yagarutsweho cyane, ndetse benshi bavuga ko idakwiriye, banabasabira ibihano kugira ngo bitazasubira.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana imyitwarire yaranze abo banyerondo.

Ati: “Turabamenyesha ko ibi byashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bikurikiranwe. Imyitwarire nk’iyi ntabwo yemewe na mba muri Kigali yacu.”

Ntirenganya yavuze ko nubwo abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano, kandi kutayubahiriza bikaba ari icyaha giteganywa n’amategeko y’u Rwanda, bitemewe kubahutaza.

Yagize ati: “Nubwo ubucuruzi bw’akajagari butemewe, gukoresha ingufu z’umurengera mu kuburwanya na byo ntibyemewe kandi ntibishobora kwihanganirwa.”

Yongeyeho ko buri wese agomba kubahiriza amategeko, kandi ko hazafatwa ibihano hashingiwe ku bizava mu iperereza ririmo gukorwa.

Si ubwa mbere mu Mujyi wa Kigali humvikana uguhangana kw’abanyerondo n’abakora ubucuruzi bw’ubuzunguzayi.

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo kubaka amasoko y’abakora ubwo bucuruzi, hagamijwe ko bava mu muhanda.

Gusa bamwe bagiye bagaragaza imbogamizi z’uko iyo bageze muri ayo masoko batabona abaguzi kandi basabwa gusora, bagahitamo gusubira mu muhanda, hari n’abavuga ko ibibanza bihabwa abafite ubushobozi.

Abantu batandukanye bamaganye iyi myitwarire y’abanyerondo ku bazunguzayi
Emma Claudine avuga ko umujyi wa Kigali uri gukurikirana ikibazo cy’abazunguzayi bakubiswe n’abanyerondo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *