Minisiteri y’Uburezi ivuga ko kongerera ubushobozi ibigo bikwirakwiza ikoranabuhanga mu mashuri bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi n’umusaruro w’abanyeshuri, ndetse no kwihutisha ikoranabuhanga mu gihugu.
Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki 11 Kamena 2026, ubwo hatangizwaga Mastercard Foundation EdTech Fellowship Rwanda, igamije gushyigikira ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi no kubifasha kwagura ibikorwa byabyo.
Muri iyi gahunda, ibigo umunani byatoranyijwe bizahabwa ubujyanama, amahugurwa n’inkunga ingana n’amadolari ya Amerika 50.000, hagamijwe kubifasha kwagura ibikorwa no kongera umubare w’abanyeshuri bigeraho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Hon. Claudette Irere, yasabye abafatanyabikorwa mu burezi n’ikoranabuhanga gushora imari no mu bitekerezo n’impano zubaka abashoramari b’ejo hazaza.
Yongeyeho ko impinduka zirambye mu burezi zisaba udushya twita ku bibazo n’ibikenewe by’aho abantu batuye, tukaba dushingiye ku bimenyetso bifatika kandi duhuye n’ibyihutirwa igihugu cyihaye mu rwego rw’uburezi.
Ati: “Iyo duteje imbere ibisubizo bishingiye ku byo abanyeshuri, abarimu, amashuri n’urwego rw’uburezi muri rusange bakeneye, dushobora kwihutisha impinduka zifatika kandi zirambye haba mu mashuri no ku rwego rwa politiki y’uburezi.”
Alex Ntale, Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, yavuze ko EdTech Fellowship izateza imbere ikoranabuhanga mu burezi, kwagura udushya no kuzamura ireme ry’imyigire.
Yavuze ko iyi gahunda izaha igishoro ibigo bikwirakwiza ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, bikabifasha kwagura ibikorwa byabyo, guteza imbere ireme ry’uburezi no gufasha igihugu kugera ku Cyerekezo 2050 na NST2.
Ati: “Hari igishoro bazahabwa kizabafasha kwagura ibikorwa byabo, ku buryo niba bakoreraga mu mashuri abiri bazashobora no gukorera mu mashuri 10.”

Wariko Waita, Umuyobozi w’Ikigo cya CITL muri Mastercard Foundation, yerekanye ko EdTech itagira uruhare gusa mu guhindura uburezi ikoresheje ikoranabuhanga, ahubwo inagabanya ubusumbane bw’amahirwe aboneka.
Ati: “Iyi gahunda ihuriza hamwe imbaraga eshatu zikomeye: impinduka mu mikorere y’uburezi, ibisubizo by’ikoranabuhanga byita ku bantu bose, ndetse n’iterambere rirambye ry’ubushabitsi bwa EdTech muri Afurika.”
Abayobora ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi bavuga ko iyi gahunda izafasha kwagura imyigishirize hifashishijwe ikoranabuhanga, kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo.
Gasasira Flexi yagize ati: “Ni amahirwe urubyiruko rushobora kubyaza umusaruro mu gihe rukora imishinga myiza.”
Binyuze muri gahunda ya EdTech Fellowship, buri mushinga mushya (startup) uteganyijwe kugera nibura ku banyeshuri 5.000, bikagira uruhare mu mubare rusange uteganyijwe w’abanyeshuri barenga 40.000.
U Rwanda rubaye igihugu cya 12 gishyira mu bikorwa iyi gahunda, aho iri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Rwanda ICT Chamber mu gihe cy’imyaka itanu.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
