Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikeneye abakozi barenga 3000 bo gukora ibikorwa by’ubutabazi bwihuse mu gihe hagaragaye ahantu habereye impanuka cyangwa n’ibindi bikeneye ubutabazi.
Ibi byatangajwe ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026, hasozagwa amahugurwa y’icyiciro cya mbere cy’abakozi bashya bafasha kuzamura urwego rw’ubuvuzi bunyuze mu butabazi bwihuse (Pre Hospital Emergency Medical Services).
Aba bakozi bifashishwa mu bihe by’impanuka n’ibindi bihe by’ubutabazi bw’ibanze umurwayi akenera mbere yo kugezwa kwa muganga.
Turikumwe Jean d’Amour ni umwe mu bahuguwe akaba asanzwe ari umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, mu ishami rishinzwe ubutabazi rusange.
Uyu avuga ko amahugurwa y’iminsi 10 bahawe mu gutabara umuntu ukeneye ubutabazi bwihuse nk’impanuka n’ibindi, azarushaho gutuma batanga servisi.
Ati “Twiyongereye ubumenyi mu byo dusanzwe dukora ariko kandi tureba uburyo bugezweho ku rwego mpuzamahanga uburyo iyo serivisi twarushaho kongera ubumenyi mu byo dukora haba gutabara abantu bagize ibibazo, impanuka zabaye mu muhanda.”
Akomeza ati “ Mu gihe abantu bagize ingaruka ari benshi twabigenza gute mu buryo bwihuse ku buryo twabatabara mu gihe kitarenze iminota 10, twaba twamaze gutabara abo bantu, twabagejeje kwa muganga nibura tukubahiriza isaha imwe kuva aho bakoreye impanuka kugeza bageze mu maboko y’umuganga ugomba kubaha ubuvuzi bwose bakeneye ngo bongere bakire.”
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, avuga ko ubutabazi bwihuse bukeneye ubunyamwuga no gukoresha neza igihe bityo ariyo mpamvu hahuguwe abakozi bihariye.
Ati “Iyo urebye ubutabazi bwihuse cyangwa imbangukiragutabara , ntabwo ari ukujya ahabereye ikibazo ngo ufate umuntu umujyane. Haba harimo ugutekereza, harimo ubufatanye, guhuza amakuru n’igihe, kuvugisha aho ugiye kumujyana,ukamenya ko aho ujyanye umurwayi uko wamubonye n’ibyo akeneye . Ibyo bisaba kwiga bya kinyamwuga kandi haba harimo n’umuhamagaro.”
Akomeza avuga ko icyiciro cya mbere cyahuguwe mu gukora ubutabazi ari 25 ariko hakenewe abarenga 3000.
Ati “ Iyo urebye abo dukeneye nk’igihugu , tuvuga ko buri Ambulance imwe dufite ,tuyigenera abakozi batanu, kuko bakora mu byiciro byabakora amanywa na nijoro. Aba navuga ko ari nka kimwe cya cumi (1/10) cy’abo dukenye. Dufite Ambulance 600, urumva dukeneye abakozi 3000. Ariko ufashe abo dufite ubu ntabwo turagera ku bakozi 500.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri Nzeri uyu mwaka, bazakorana n’amashuri ya kaminuza, Rwanda Polytechnic mu gutangiza amasomo azajya amara imyaka ibiri , bahugura aba bakozi.
UMUSEKE.RW
