Muhanga: Miliyari 3Frw zashowe mu gukora imihanda ya kaburimbo i Gahogo

Imihanda ya Kaburimbo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere yo mu Kagari ka Gahogo iri hafi kizura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari miliyari zirenga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zashowe mu gukora imihanda ya Kaburimbo iherereye i Gahogo mu Mujyi wa Muhanga.

Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe kugira ngo hakorwe imihanda ya kaburimbo ifite ibirometero 2.6 yo mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga.

Ati: ”Ayo mafaranga akubiyemo ayo gutunganya inzira z’amazi, kwimura ibikorwaremezo byari bihasanzwe hagasubizwamo ibindi, n’amatara yo ku muhanda.”

Kayitare avuga ko muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imali biyemeje ko uzarangirana n’ikorwa ry’iyi mihanda ya Kaburimbo i Gahogo.

Meya Kayitare yongeraho ko imirimo isigaye kugira ngo iyo mihanda yuzure, ari mikeya ugereranyije n’imaze gukorwa.

Yakomeje agira ati: ”Kugeza ubu imirimo iragenda neza, gusa ibihe by’imvura mu mezi abiri ashize byakomye mu nkokora imirimo yo gukora imihanda.”

Mbere yuko iyi mihanda ishyirwamo Kaburimbo, byagoraga abafite ibinyabiziga

Kayitare avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bumaze kwakira uyu muhanda mu buryo bw’agareganyo, kuko hari ibigomba kunozwa, akavuga ko nyuma y’umwaka bazawakira mu buryo bwa burundu.

Uyu Muyobozi avuga ko mu ikorwa ry’imihanda batazibanda mu Mujyi gusa, kuko bafite Imirenge iherereye mu bice by’icyaro igomba gukorwa igashyirwamo Laterite kugira ngo abayituye bageze umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku isoko, kimwe n’amabuye y’agaciro.

Yavuze ko hari n’igenamigambi ry’imyaka 5 Akarere gafite rigamije gukora imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Muhanga, ahitwa mu Mudugudu wa Ruhina, na Kabeza yose izaba ifite uburebure bw’ibirometero 25 kuko iryo genamigambi rihera mu mwaka wa 2024-2029.

Kugeza ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko bumaze gukora imihanda ya kaburimbo ifite ibirometero 7 iyo mihanda ikaba iherereye mu Midugudu itandukanye yo mu Mujyi wa Muhanga.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko miliyari zirenga 3 y’amafaranga y’uRwanda zimaze gushorwa mu gukora iyi Mihanda
Iyi mihanda ya Kaburimbo yo mu Midugudu itandukanye y’Akagari ka Gahogo, ifite uburebure bw’ibirometero 2.6
Mu bihe bishize imihanda ya Gahogo wasangaga isendereyemo amazi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *