Igikombe cy’irushanwa rya TDS cyatashye i Burasirazuba

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’abato batarengeje imyaka 14 mu bakobwa n’abahungu muri gahunda ya FIFA yo kuzamura Impano za Ruhago Isi [Talent Development Scheme-TDS], Irerero rya Kayonza Modern mu bahungu n’irya Center For Champions mu bakobwa, ni yo yegukanye igikombe.

Mu mezi ane ashize, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] rifatanyije n’Umuyobozi wa Tekiniki waryo [DTN], Gérard Buscher, batangije ku mugaragaro irushanwa ry’abato batarengeje imyaka 14 mu byiciro byombi hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda ya FIFA yo kuzamura Impano za Ruhago Isi [Talent Development Scheme-TDS].

Bamwe mu bayobozi bari baje kureba isozwa ry’iri rushanwa, harimo DTN wa FERWAFA, Gérad Buscher, Komiseri Ushinzwe Amarushanwa muri iri Shyirahamwe, Eng. Niyitanga Désire, Perezida wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sh. Habimana Hamdani n’abandi.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, ni bwo aya marushanwa yasorejwe mu Karere ka Rubavu, aho hakinnye amarerero yageze ku mukino wa nyuma mu bahungu n’abakobwa.

Igikombe mu byiciro byombi, cyatashye mu Ntara y’i Burasirazuba nyuma y’uko mu bakobwa, Center For Champions yo mu Karere ka Rwamagana, yegukanye igikombe itsinze Petit Séminaire Baptiste ibitego 3-1 mu gihe mu bahungu cyegukanywe na Kayonza Modern yo mu Karere ka Kayonza yatsinze Academy ka PSG kuri penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3.

Muri uyu mwaka mu cyiciro cy’abangavu barengeje imyaka 14, hari hitabiriye amakipe atandatu mu gihe muri basaza babo hari hitabiriye 12.

Kayonza Modern y’i Rwamagana ni yo yegukanye igikombe mu bahungu
Ibyishimo byari byinshi
Bahembwe miliyoni 1.5 Frw
Ibyishimo by’igikombe
Kapiteni wa Center For Champions ubwo yashyikirizwaga igikombe
Ibyishimo byari byinshi
Academy ya PSG
Kayonza Modern
Petit Séminaire Baptiste
Center For Champions
Abangavu bagaragaje ko bafite impano yo gukina ruhago
Berekanye ubushobozi bifitemo
Basaza babo nabo berekanye impano bafite

UMUSEKE.RW

Share This Article