Iki gihugu twazahuye ntituzemera ko cyicwa n’ibiyobyabwenge – Minisitiri Dr. Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ntawe uzemera ko u Rwanda, nyuma yo kuva ahabi rukazahurwa, rwongera kwicwa n’ibiyobyabwenge, uburumbo, uburaya cyangwa izindi ngeso mbi izo ari zo zose.

Ati “Tugomba kubirwanya tukabitsinda, ntitugomba kubirebera. Umuco wacu nituwuhungure ibiwica, tuwinjizemo ibiwutera gukura ugana hejuru, tuwinjizemo ibituma ugomba guhora ari nta makemwa.”

Ibi Minisitiri Dr. Bizimana yabivugiye mu Murenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, ahizihirijwe Umunsi Mukuru w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu.

Uyu munsi wizihijwe mu gihe inzego zitandukanye ziri mu rugamba rwo guhangana n’inzoga zitujuje ubuziranenge, zimaze guhitana abantu 50 kuva uyu mwaka watangira, abandi 100 bagahuma, mu gihe abandi bagize ibibazo by’ubuzima, ndetse n’abandi benshi bakaba barabaswe nazo.

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko mu mateka y’u Rwanda, Umuganura washimangiraga Ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro Abanyarwanda bahuriyeho.

Yavuze ko buri gihugu kibeshwaho n’umuco n’indangagaciro zacyo, ari na yo mpamvu u Rwanda rukomeza kwizihiza Umuganura.

Ati “Izi ndangagaciro twagiye tuzitakaza, hanyuma ni yo mpamvu hari ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zica. Biraturuka ku kuba tutumva ko turi bene Kanyarwanda kandi dufatanyije.”

Yasobanuye ko abantu bakwiye kumva ko gusangira Umuganura ari ukwishimira kubaho, ndetse buri wese agakora ibishoboka byose kugira ngo abashe kubaho neza, ariko avuga ko muri iki gihe hari abasa n’aho ibyo ntacyo bibabwiye.

Ati “Gukoresha izi nzoga zitwa ibyuma, yewe ni ijambo ibiyobyabwenge ubwabyo. Murumva ko ari bibi: kuyobya ubwenge! Kandi ubwenge ari bwo buyobora umuntu. Kuki izo nzoga zitwa ibiyobyabwenge, murumva atari bibi?”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko n’amazina ahabwa izo nzoga ubwayo ari ishyano.

Ati “Mukazita ngo ‘Muriture’. Zahawe amazina ateye ubwoba. Kuritura ni ishyano. Nta shyano rikorwa rero. Mukazita ngo ‘Mukubite umwice’. ‘Mukubite umwice’, iryo na ryo ni ishyano.”

Yavuze ko mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, nta hantu habi u Rwanda rwigeze rugera nk’aho, ariko nyuma, kubera gushyira imbere ingengabitekerezo nziza y’Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubakira ku muco, Igihugu cyazahuwe.

Ati “Ntitugomba rero kwemera ko iki gihugu cyacu twazahuye, twavanye mu rwobo rw’abayanga kikagira aheza hashimishije, ko gipfa. Ntitugomba kwemera ko cyicwa n’ibiyobyabwenge, cyicwa n’uburumbo, cyicwa n’uburaya, cyicwa n’ubwomanzi, cyishwe n’ingeso mbi izo ari zo zose.”

Yasabye buri wese kwirinda kwigira ubusa, kwigira umushenzi no kuba imfabusa.

Imiryango umunani yo mu Karere ka Rusizi yorojwe inka ubwo hizihizwaga Umuganura
Minisitiri Bizimana na Guverineri Ntibitura baganura ku kigori

Minisitiri Bizimana yahaye imbuto imiryango itarejeje neza

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *