Kizza Besigye yaguye igihumure ari mu rukiko

imbangukiragutabara ivana Besigye ku rukiko mu buryo bwihuse

Dr. Kizza Besigye, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ubu uri kuburanishwa ku byaha birimo kugambanira Igihugu, yaguye igihumure ari mu rukiko, ahakurwa n’imbangukiragutabara.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, ubwo Besigye na mugenzi we bareganwa, Obed Lutale, bitabaga Urukiko Rukuru kugira ngo baburanishwe ku byaha Ubushinjacyaha buvuga ko bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi, no kugambanira igihugu.

Bombi bahakana ibyo baregwa.

Iburanisha ryatangiye ririmo impaka, aho Besigye yavuze ko adashobora kuburana adafite abanyamategeko yihitiyemo bamwunganira, ahubwo Leta ikaba ari yo yamugeneye ababuranira.

Nubwo yabigaragaje kenshi, Urukiko rwategetse ko iburanisha rikomeza, ndetse rutangira kumva umutangabuhamya wa mbere w’Ubushinjacyaha.

Mu gihe iburanisha ryari rikomeje, Besigye yakomeje kugaragaza ko uburenganzira bwe bwo kuburanishwa mu buryo buboneye butubahirijwe, ashimangira ko atemera kuburana adafite abanyamategeko yihitiyemo.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanye asakuza inshuro nyinshi agira ati, “Mureke! Mureke! Mureke!”, mbere yo kugwa igihumure.

Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imbangukiragutabara ivana Besigye ku rukiko mu buryo bwihuse, gusa kugeza ubu ntiharatangazwa amakuru arambuye ku buzima bwe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article