Mu mukino wa mbere wa Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2026-27 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Rayon Sports yatangiye iwunganya na Sunrise FC igitego 1-1.
Ni umukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona, cyane ko indi ibiri Murera itayikinnye kuko yarimo ikina amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun, mu ijonjora rya mbere ry’ibanze.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyagatare, yatangiye ibona igitego hakiri kare ku munota wa karindwi cyatsinzwe na Nzeyimana Jean Petit, biyihesha icyizere cyo kuyobora umukino kuva ubwo.
Murera yari imbere y’abakunzi bayo, ntabwo yashyize amaboko inyuma ahubwo yasunitse kugeza ibonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na rutahizamu wayo, Junior Kameni Herman ku munota wa 27 ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.
Abari kuri Stade bibazaga ko mu minota 45 y’igice cya kabiri hashobora kuza kuboneka impinduka mu makipe yombi, ariko buri mutoza yagarutse afite imibare yo kumufasha kubona amanita.
Igice cya kabiri cy’umukino, cyaranzwe n’imibare myinshi ku batoza, n’ubwo Rayon Sports yari mu rugo yageregezaga gukora uburyo bw’ikindi gitego ariko Sunrise FC itozwa na Banamwana Camarade, ikomeza kuba nziza.
Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi agabanye amanita ku gitego 1-1, Junior Kameni atorwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku mukino [Man of the match].
Undi mukino wabaye, ni uwabereye kuri Stade Kamena i Huye, urangira Police FC itsinze Mukura VS igitego 1-0. Imikino y’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona, irakomeza kuri uyu wa Gatanu.





UMUSEKE.RW
