Amajyaruguru: Guverineri yaganiriye n’ubuyobozi bw’abatunganya ibikomoka ku mpu

Kamayirese Jean d’Amour ari kumwe na Guverineri Mugabowagahunde

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na Kamayirese Jean d’Amour, uhagarariye abakora n’abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda, baganiriye ku iterambere ry’uru rwego.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2026 aho impande zombi zibanze ku iterambere ry’impu n’ibizikomokaho by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kamayirese Jean d’Amour, umuyobozi wa Rwanda Leather Association (RLA) ko ibi biganiro byabasigiye icyizere kuko ibyo bakora bishyigikiwe n’ubuyobozi bwiza.

Ati: “Twabonye ashyigikiye iyi uru rwego rwari rwaraheze inyuma muri iyi Ntara, natwe abanyamuryango turishimye cyane kuba dufite abayobozi bumva neza icyerekezo kiza cy’igihugu dukesha Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida Kagame.”

Yavuze ko ubufasha bw’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buzafasha abakora muri uru rwego abereye umuyobozi kongera umusaruro, kunoza ibikorerwa mu Rwanda no kubona amasoko yagutse.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yagaragaje ko ashyigikiye iterambere ry’ababyaza umusaruro ibikomoka ku mpu.

Yagaragaje ko by’umwihariko muri iyi Ntara  mu Karere ka Gicumbi hateganyijwe kubakwa uruganda rutunganya impu n’ibizikomokaho.

Mugabowagahunde yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare rufatika mu kongera agaciro ku mpu zikomoka ku matungo, guteza imbere inganda zizitunganya no gutanga imirimo myinshi.

Binyuze muri Rwanda Leather Association (RLA) uru rwego rumaze igihe rugaragaza ubushobozi bwo kwaguka no gutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu, cyane cyane binyuze mu gutunganya ibikomoka ku matungo bikavamo ibicuruzwa bifite agaciro kanini.

Rwanda Leather Association imaze igihe ikora ibikorwa bigamije guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga mu gutunganya ibikomoka ku mpu.

Mu 2025, uyu muryango wahuguye bamwe mu mpunzi z’Abarundi bo mu Nkambi ya Mahama ku gukora inkweto, imikandara, imifuka n’ibindi bicuruzwa bikomoka ku mpu, hagamijwe kubafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

Abari muri uru rwego bahanwa amahugurwa yo guteza imbere ibyo bakora
Uru rwego rumaze gutera imbere mu buryo bufatika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article