LIVE – Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup 2026! Uko umukino wagenze

Daniel MUHOZA winjiye asimbuye yabaye iturufu ya Haringingo Francis mu gutsinda umukino

AMAFOTO: Umukino wahuje Rayon Sports na Gor Mahia yo muri Kenya, urangiye ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda itsinze ibitego 2-1. Igitego cy’intsinzi kinjiye mu gace ka mbere k’iminota 30 y’inyongera, ku ishoti Daniel MUHOZA w’imyaka 19 yateye ari mu rubuga rw’amahina riruhukira mu nshundura.

Iki gitego kiyongeraga ku cyatsinzwe na JUNIOR KAMENI mu gice cya mbere cy’umukino.

Gor Mahia yatsindiwe na Shariff Musa ku munota wa 53′.

Shariff Musa watsindiye Gor Mahia na mugenzi we bishimira igitego
Umuhanzi Chriss Eazy yari ahari abaje ku mukino ntibishwe n’irungu
Aba-Rayon bari babukereye, bafannye kuva umukino utangiye kugera urangiye
Kameni yagoye cyane Gor Mahia
Stade Amahoro yari yuzuye
Daniel MUHOZA winjiye asimbuye yabaye iturufu ya Haringingo Francis mu gutsinda umukino
Ikipe yose ya Rayon yishimira igitego cya kabiri cyatanze intsinzi
Abanyarwanda bazahora bibuka ko Perezida Paul Kagame yabahaye igikorwa remezo cyo ku rwego rw’Isi

UKO UMUKINO WAGENZE AKANTU KU KANDI!

1′ Umukino watangiye!

Umusifuzi mpuzamahanga ukomoka muri Somalia, Omar Artan, yatangije umukino wakurikiwe n’imbata ya benshi bari muri Stade Amahoro.

03’ Koruneri ya Gor Mahia!

Abanya-Kenya babonye koruneri ariko itewe ba myugariro ba Murera bahita bakuraho umupira vuba.

07’ Murera yokeje igitutu Gor Mahia.

Rayon Sports yifashishije impande zayo zirimo Elie Tatou, yatangiye kotsa igitutu kuri ba myugariro ba Gor Mahia.

9′ Murera yabaye Murera

Nshuti Didier atanzwe umupira n’umunyezamu Odhiambo, aramugonga umupira uragwa, bombi bagwana mu izamu.

Nshuti ahagurutse ashaka gukubita uyu munyezamu, ariko umusifuzi Omar Artan ahita ahagoboka amwigizayo.

10′ Abafana ntabwo barashyuha

Tuzabona ryari abafana bo mu Rwanda bashobora gufana nta bwoba, kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma?

Simbizi, gusa si uyu munsi!

Aba-Rayons basaga ibihumbi 42 muri Stade Amahoro ariko benshi muri bo baratuje.

15′ Gor Mahia iragenda itinyuka

Gor Mahia ni yo iri gukina imipira myinshi muri iyi minota ibanza y’umukino ndetse ikomeje kugerageza amashoti atandukanye ariko akanyura kure cyane y’izamu rya Rayon Sports ririmo Junior Dande.

17′ Gor Mahia yatinyutse

Uko iminota yicuma, niko Abanya-Kenya bagenda binjira mu mukino.

20′ Umukino watangiye gushyuha

Dande Junior na Nshuti Didier bashwaniye umupira, gusa bima inzira rutahizamu Okoth washobora guhita atsinda.

Umupira Didier ashyize muri koruneri, usubijwe mu kibuga na Macheso, ufatwa na Dande.

20′ Gor Mahia ihushije uburyo

Gor Mahia iracyagerageza gushaka izamu.

Umupira uhawe Sabuni Sirengo, aracenze asubira hagati, ateye ishoti rijya ku ruhande.

22′ Murera yatangiye gushaka igitego

Ibrahim Mansouru Dinjarey atwaye umupira, awuha Elie Tatou uwushyize mu rubuga rw’amahina, ariko Gor Mahia yugarira neza.

25′ Amakipe yombi akomeje gucungana

Uko iminota yicuma, ni ko nta kipe iha ngenzi yayo uburyo bwo kuyitanga igitego.

28′ Igitego cya Rayon Sports

Murera ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Junior Kameni ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo.

30′ Gor Mahia yasubiye kugarira

Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya Gor Mahia yasubiye inyuma, Rayon Sports irayisatira.

Aba-Rayons hafi ya bose bahagurutse mu Mahoro, bamwe bacana amatoroshi ya telefoni.

36′ Gor irashaka uburyo bw’igitego

Nyuma yo gutsindwa igitego, Gor Mahia ikomeje gushaka uko yakishyura ariko ba myugariro ba Murera ahagaze neza.

38′ Ubukeba ahantu hose buba buhari

Abafana ba Rayon Sports batangiye kunyuzamo bakaririmbira umukeba wabo, APR FC.

Ni mu ndirimbo igira iti “Wa gikona we”.

41′ Gor Mahia iracyasunika

Gor Mahia ikomeje gusunika ishaka igitego cyo kwishyura ariko byanze.

45′ Murera yasoje igice cya mbere iri imbere

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.

47′ Igice cya kabiri cyatangiye

Ishimwe Ganijuru Elie arenguye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Issa Djiguiba uwushyizeho umutwe, ujya ku ruhande rw’izamu.

48′ Gor Mahia ikoze impinduka

Gor Mahia ikuye mu kibuga Paul Ochuoga, Paul Okoth na Ebenezer Adu-kwaw, ishyiramo Othieno Onyona, Ebenezer Assifuah na Stanley Omondi.

54′ Gor Mahia yishyuye igitego

Sabuni Odhiambo Sharriff yishyuriye Gor Mahia ku mupira muremure ahawe, yinjira mu rubuga rw’amahina, acenga Nshuti Didier mbere yo gutera ishoti rikomeye mu izamu.

Stade yose iratuje, keretse abafana bake bashyigikiye Gor Mahia.

Rayon Sports 1-1 Gor Mahia.

57′ Rayon Sports ikoze impinduka

Tambwe Gloire wa Rayon Sports, asimbuye Issa Djiguiba wavunitse agakurwa mu kibuga ari ku ngobyi.

63′ Gusimbuza nanone kwa Rayon Sports

Muhoza Daniel asimbuye Iradukunda Elie Tatou ku ruhande rwa Rayon Sports.

Muhoza agiye ibumoso naho Atisso ajya iburyo.

64′ Ikarita y’umuhondo ya Gor Mahia

Frank Onyango Odhiambo ahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi Tambwe Gloire wari ugiye gukora ‘contre-attaque’.

66′ Coup-franc ya Gor Mahia

Charles Tchaplaou akiniye nabi Ebenezer Assifuah.

Ikosa rihanwe na Ben Stanley Omondi ukaraze umupira, ariko habura mugenzi we wari aho ugannye.

70′ Iminota 2o ya nyuma ihishe byinshi ku makipe yombi

Gor Mahia yatangiye kugira abafana bari kwiyongera, ukurikije amajwi wumva muri Stade kubera ko Aba-Rayons bacecetse.
Impande z’iyi kipe yo muri Kenya ziriho Sirengo na Assifuah ni izo kwitondera.

72′ Rayon Sports ihushije uburyo

Rutahizamu, Junior Kameni yari ashatse gutsinda igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira yari ahawe na Tambwe ariko umunyezamu arawufata.

75′ Gor Mahia ihushije uburyo

Shariff Sabuni Sirengo ahinduye mu rubuga rwa Rayon Sports, ariko mugenzi we, Paul Okoth awushyira hejuru y’izamu.

76′ Aba-Rayons batangiye gusunika ikipe yabo

N’ubwo ikipe yabo iri kurushwa muri iyi minota, abafana ba Rayon Sports bongeye kugaragaza ko bahari baririmba “Murera”.
Gusa icyizere ni gike.

78′ Iminota yo kwitonda cyane

Amakipe yombi ageze mu minota yo kwitonda cyane, kuko iyatsindwa igitego byayigora kucyishyura.

90′ Amakipe ari mu minota ya nyuma

Iminota 90 y’umukino yarangiye, hongeweho itatu y’iyongera.

90′ Umukino urarangiye

Iminota 90 yeganwe y’umukino, irangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Hagiye gukinwa iminota 30 y’inyongera.

Nizinganya, haritabazwa za penaliti.

91′ Hagiye gukinwa iminota 30 y’inyongera

Omar Artan atangije iminota 30 y’inyongera.

Gor Mahia niyo itangiranye umupira.

98′ Rayon Sports itsinze igitego cya kabiri

Muhoza Daniel ahagurukije aba-Rayons muri Stade Amahoro, ku gitego atsindiye Murera cya kabiri.

99′ Murera ikomeje kuyobora umukino

Rayon Sports ikomeje gucunga igitego cyayo.

105′ Iminota 15 irangiye Rayon Sports iri imbere

Murera isoje agace ka mbere iri imbere n’ibitego 2-1.

106′ Iminota 15 yindi ifite igisobanuro

Amakipe yombi agarutse gukina iminota 15 ihishe byinshi.

107′ Gor Mahia itangiranye imbaraga

Abanya-Kenya batangiranye imbaraga zo gushaka uko bakwishyura igitego batsinzwe.

113′ Murera ikomeje gucunga igitego cyayo

Gor Mahia ikomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakomeje kuba ibamba.

120′ Hongeweho iminota ibiri

Iminota 120 y’umukino yarangiye, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri.

Tambwe Gloire wa Rayon Sports yeretswe ikarita itukura kubera ikosa yakoreye Juma Lawrence.

120′ Umukino urarangiye

Rayon Sports yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 nyuma yo gutsinda Gor Mahia ibitego 2-1.

Ni igikombe yaherukaga mu 1998, yegukanye igikuye muri Zanzibar.

Umukino utataratangira habanje kwerekanwa umuco wa buri gihugu cyaja mu irushanwa, Abanyarwandakazi bari baberewe berekana umuco nyarwanda mu mbyino
Umusifuzi Omar Abdulkadir Artan ukomoka muri Somalia, nubwo America yamwimye amahirwe yo gusifura Igikombe cy’Isi yagaragaje ko ari ku rwego rw’imikino ikomeye
Rutahizamu Kameni wa Rayon Sports
Uyu musore ni umuhanga kandi afite imbaraga
Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Tatu ntiyahiriwe uyu munsi ariko Aba-Rayon bazakomeza kumwibuka muri iri rushanwa yakinnye neza

AMAKURU YABANJE

Tubahaye ikaze muri Stade Amahoro ahagiye kubera umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, uhuza Rayon Sports na Gor Mahia yo muri Kenya.

Murera iheruka iki Gikombe mu myaka 28 ishize ubwo yagikuraga muri Zanzibar, mu gihe abanya-Kenya bo bataracyegukana na rimwe.

Amakipe yombi yasoje kwishyushya.

Gor Mahia mu myitozo mbere y’umukino
Rayon Sports bakora imyitoto mbere yo kwinjira mu mukino

UMUSEKE.RW

Share This Article