Abanyeshuri batsinze neza ku Ishuri AHAZAZA bagabanye Frw 1000,000

Umuhoza Rita ni umwe mu bana bahawe sheki ya Frw 350,000

Muhanga: Ishuri ryigenga, AHAZAZA ryahembye abanyeshuri batatu bahize bagenzi babo barenga 600 baryigamo batsinda neza, bakaba bagenewe igihembo ubwo hizihizwaga imyaka 20 ishuri rimaze.

Mu isabukuru yo kwizihiza imyaka 20 Ishuri ryigenga AHAZAZA rimaze rishinzwe, igikorwa cyo guhemba abo banyeshuri batatu cyabanjirije ibindi birimo akarasisi, imyitozo, imbyino z’abanyeshuri ndetse n’imbwirwaruhame z’abayobozi.

Mu bahembwe harimo Nshuti Ella Milla wahawe Sheki ya Frw 300.000, Umuhoza Rita wahawe Sheki ya Frw 350.000, na Niyonzima Niyonzima Mpano Divin washyikirijwe iya Frw 350.000 yose hamwe akaba angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Niyonzima Emmanuel Umubyeyi wa  Mpano Divin watsinze neza ibizamini, igihe umwana we yatangiraga kwiga muri iri Shuri, yibwiraga ko atazatsindana amanota angana gutya.

Niyonzima avuga ko kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri y’inshuke umwana we yagiye aza ku mwanya wa mbere kugeza mu mwaka wa Gatandatu agezemo.

Ati: “Mu by’ukuri ndishimye kuba umwana wange atsinze neza hakiyongeraho igihembo cy’amafaranga ahawe uyu munsi.”

Perezida wungirije w’umuryango utari uwa Leta washinze iri shuri AHAZAZA, Hategekimana Jean Baptiste avuga ko mu mwaka wa 2006 ishuri rishingwa, ryatangiranye n’abanyeshuri 12, abarimu 2 ndetse n’icyumba kimwe cyonyine.

Ati: “Iri Shuri twaritangije dufite intego y’uko abanyeshuri bagomba guhabwa ubumenyi bufite ireme, kandi iyi ntego ntabwo yigeze isubira inyuma kuko buri mwaka iri Shuri riza mu myanya y’imbere ku rwego rw’Intara, ndetse n’igihugu mu bana batsinze neza ibizamini bya Leta.”

Hategekimana avuga ko abiga muri iri Shuri bavuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igifaransa, akavuga ko ubumenyi bufite ireme bwatumye umubare w’abanyeshuri bahiga ndetse n’abarezi wiyongera uko umwaka utashye, ubu abahiga bakaba bageze ku banyeshuri 617 n’abarimu 41.

Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu Ntara y’Amajyepfo ari na we wahagarariye Minisiteri y’Uburezi muri iki gikorwa, Nsengiyaremye Christophe yasabye ababyeyi ko abana bagomba gutangiza amashuri ku gihe, kuko bibafasha kwigira ku gihe bakarangiza amashuri yabo ku gihe.

Ati: “Turabasaba no kujya babaha ibikoresho n’amafaranga y’Ishuri ndetse n’ajyanye n’ifunguro bafatira ku Ishuri kuko ari yo afasha urwego rw’Uburezi gukomeza gutera imbere, cyangwa andi yose asabwa n’ishuri kugira ngo uburezi bahabwa bube bufite ireme.”

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iri Shuri AHAZAZA rimaze rishinzwe, abari aho bafashe umunota wo kwibuka Laina Roof watangije iri Shuri akaba yarapfuye taliki 20/12/2024.

Abanyeshuri 335 ni bo bamaze kuharangiriza, buyobozi buvuga ko abenshi muri aba bahawe buruse yo kujya kwiga mu bihugu byo hanze.

Hategekimana Jean Baptiste ni Perezida wungirije w’Umuryango utari uwa Leta washinze ishuri AHAZAZA
Ababyeyi bitabiriye iki gikorwa

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article