Umugabo ukomoka muri Nigeria yarasiwe muri Africa y’Epfo

Imodoka ya Polisi ya Africa y'Epfo (Photo Internet)

Umucuruzi wakoreraga muri Africa y’Epfo ariko akomoka muri Nigeria yarashwe ari imbere y’iduka rye arapfa.

Kugeza ubu ntacyo Africa y’Epfo iratangaza ku rupfu rw’uyu mugabo kimwe na leta ya Nigeria.

Amakuru avuga ko umugabo ukomoka muri Nigeria wari uzwi cyane ku izina rya Big Joe, yarashwe inshuro nyinshi hanze y’iduka rye i Witbank, muri Africa y’Epfo asahiga ubuzima.

Amashusho yerekana uyu mugabo aryamye hasi, afite ibikomere mu gatuza, aryamye mu kidendezi cy’amaraso.

Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba muri Africa y’Epfo aho bamwe mu baturage b’Abazulu bakomeje gusaba ko abimukira bakomoka muri Africa bava ku butaka bwa kiriya gihugu.

Uko gusaba binajyana no kwibasira abanyamahanga mu bice bitandukanye bya Africa y’Epfo, aho bahawe itariki ya 30 Kamena, 2026 ngo bababe bavuye muri kiriya gihugu.

Hari kandi amakuru avuga ko undi mugabo ukomoka muri Nigeria mu rukerera rwo ku wa Gatandatu bucya ari ku Cyumweru, abagize Polisi yo muri Africa y’Epfo bakoreye iyica rubozo umusore witwa Emeka Charles Iroegbu.

Amokwe TV ivuga amakuru ajyanye na Nigeria, ivuga ko uriya musore akomoka muri leta ya Abia. Ngo abamugiriye nabi bamusanze iwe mu mujyi wa Pretoria, muri Africa y’Epfo, akaba assize abana.

Abanya-Nigeria batuye muri Africa y’Epfo basabye leta ya Nigeria n’iya Africa y’Epfo gukora iperereza ku rupfu rw’uriya musore.

Ibi kandi bibaye mu gihe Ambasaderi wa Uganda muri Africa y’Epfo, Amoru Paul yemeje ko umusore ukomoka muri Uganda yishwe n’abantu bamukubise muri uru rugomo rukorerwa abanyamahanga muri Africa y’Epfo.

Niwamanya Wilberforce yarakubiswe kugeza apfuye ahitwa KwaZulu-Natal, bamwambura na moto ye.

Uyu ni umusore bivugwa ko yakorewe iyicarubozo na Polisi ya Africa y’Epfo bikamuviramo urupfu

UMUSEKE.RW

Share This Article