Umwanzuro wafatiwe abanyeshuri bakopeye ibizamini bya Leta

MINEDUC yemeje ko abanyeshuri 7,188 hirya no hino mu gihugu bakopeye ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)  yatangaje ko hafashwe umwanzuro w’uko abanyeshuri bakopeye ibizamini bya Leta by’amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026 bazasubiramo  ibizimani kuva tariki 2 kugeza tariki 4 Nzeri 2026.

Ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru iyi Ministeri yashyize hanze kuri icyi Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026.

Iyi Minisiteri yavuze ko iperereza ku bikorwaho byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026 ryemeje ko habaye gukopera ku buryo rusange mu byumba 254 byakorerewamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7,188 hirya no hino mu gihugu.

Isobanura ko n’ubwo ubusanzwe uwakoze amakosa yo gukopera ahanishwa gutesha agaciro ibizamini yakoze, iperereza ryagaragaje ko bamwe muri ibi bikorwa byo gukopera byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n’abantu bakuru bari bafite inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry’ibizamini.

Iti “ Mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo, Minisiteri yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini bisoza amashuri abanza. Ibyo bizamini bizasubirwamo kuva tariki 2 kugeza tariki 4 Nzeri 2026.”

MINEDUC isobanura ko ku wa 31 Kanama 2026, Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amahuri, NESA, kizatangaza ingengabihe y’ibizamini, ibigo bizakorwaho n’andi mabwiriza akenewe ko kandi izi nzego zizakorana bya hafi n’abanyeshuri, ababyeyi, amashuri n’inzego z’ibanze kugira ngo iki gikorwa gikozwe neza mu buryo bwitondewe.

Ivuga ko ishimangira ko ubuzirange bw’ibizamini bya Leta budashobora kugibwaho impaka,  bityo, izarushaho gukaza ingamba zo kunoza imitegurire y’ibizamini, kubirinda no kugenzura uko bikorwa., ko bityo abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare urwo ari rwo rwose cyangwa bararebereye nkana ibikowa byo gukopera no gukopeza bazahanwa hakurikijwe amategeko.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *