Shene ya ‘Yago Tv Show’ yagarutse kuri Youtube

Nyuma y’igihe hari amakimbirane hagati ya Yago Pon Dat na Bruce Melodie yatumye Shene ya Yago Tv Show ikurwa ku muyoboro wa Youtube, kuri ubu yagarutse bigizwemo uruhare n’ubuhuza bwakozwe n’umunyamakuru Jado Castar.

Mu 2025, nibwo umubano w’aba bombi watangiye kuzamo agatotsi, ubwo Yago yanengaga Bruce Melodie ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2026, amakimbirane yafashe indi ntera hagati yabo nyuma y’uko Yago anenze indirimbo ‘Irya 4’ ya Bruce Melodie, na we akamusubiza agaragaza ko atishimiye amagambo yamuvuzeho.

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Yago Pon Dat yatangaje ko shene ye ya YouTube, Yago TV Show, yari imaze guhabwa ibihano bitatu kubera ibirego by’ihohoterwa ry’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, bijyanye n’amashusho y’ibiganiro yari yaragiranye na Bruce Melodie. Yashinjaga uyu muhanzi n’ikipe ye kuba ari bo bari inyuma y’ibyo birego.

Yagize ati: “Bruce Melodie n’ikipe bamaze kurega Yago TV Show nanone, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye na we mu bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, Yago TV Show bayihaye Strike eshatu, hasigaye iminsi umunani ngo isibwe ku rubuga rwa YouTube.”

Bruce Melodie yasobanuye ko ibirego byatumye Yago TV Show ihabwa ibihano byatanzwe n’ikipe ye ndetse n’ikigo cyaguze uburenganzira bwo gucuruza album ye ‘Colorful Generation’, bitewe n’uko indirimbo ziri kuri iyo album zakoreshwaga mu mashusho Yago yashyiraga kuri shene ye.

Yavuze ko atifuzaga ko Yago ahomba amaramuko, amusaba kwegera abatanze ibirego bakaganira kugira ngo ikibazo gikemuke. Yanamusezeranyije kumufasha kugikemura.

Ku wa 16 Ukwakira 2026, Jado Castar yatangaje ko amaze kuganira na Yago amasaha agera kuri abiri. Nyuma y’icyo kiganiro, Yago yemeye amakosa yakoze, asaba imbabazi ku magambo n’ibikorwa byatewe n’umujinya.

Izo mbabazi yanazisabge Abanyarwanda n’abandi bose baba barababajwe n’imvugo ze.

Nyuma yaho, Jado Castar yatangaje ko Bruce Melodie yahaye imbabazi Yago Pon Dat, agaragaza ko kubabarira umuntu wakugiriye nabi ari ikimenyetso cy’ubutwari n’ubumuntu.

Yagize ati: “Gutanga imbabazi si ugutsindwa, ni ubumuntu bw’igisagirane. Uba ubaye intangarugero, ni wowe uba ufite icyo utanga, urakagihorana.”

Ku wa 22 Ukwakira 2026, shene ya Yago TV Show nibwo yari yahagaritswe burundu kuri YouTube, ariko iza kongera gukora ku wa 29 Ukwakira 2026, nyuma y’iminsi irindwi idakora.

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, Yago yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugira buti: “Muvandimwe wanjye Bruce Melodie ndagusuhuje. Ubu ni ubutumwa ntanze ku mugaragaro, mbuvanye ku mutima kandi nicishije bugufi. Nongeye kugusaba imbabazi by’ukuri ku byabaye hagati yacu. ririya hangana ntiryari bikenewe. Uracyari umuvandimwe wanjye, nanjye ndi umuvandimwe wawe, uko ibintu byaba bimeze kose.Urakoze mwami Bruce Melodie (B.M).”

PRINCESS MUGISHA / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *