Diamond Platnumz na The Ben bagiye guhurira mu ndirimbo nshya

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’Umunyarwanda The Ben, nyuma y’imyaka ine bombi basohoye indirimbo ‘Why’yamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Diamond Platnumz yabitangaje ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda.

Yavuze ko indirimbo nshya yakoranye na The Ben izasohoka mu gihe cya vuba, bituma abakunzi b’aba bahanzi barushaho kugira amatsiko yo kumenya igihe izagerera hanze.

The Ben na Diamond Platnumz basanzwe bafitanye ubucuti n’imikoranire ishingiye ku kubahana no gushyigikirana. Ibi byagaragaye cyane mu ndirimbo yabo ‘Why’ yasohotse mu 2022, ikishimirwa n’abakunzi b’umuziki mu karere.

Aba bahanzi kandi bahuriye ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye, birimo Trace Awards ya 2023.

The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ufite indirimbo zikundwa cyane ndetse n’imikoranire n’abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hanze yako.

Muri Kanama 2026, Diamond Platnumz yongeye kugaragaza ko afata The Ben nk’umuvandimwe we.

Yanavuze ko yifuzaga ko bahurira ku rubyiniro i Kigali, ariko ntibyakunda kubera izindi gahunda The Ben yari afite muri Uganda.

Indirimbo nshya y’aba bahanzi itegerejwe na benshi, byitezwe ko izongera guhuza abakunzi b’umuziki mu Rwanda, Tanzania, Uganda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

 

PRINCESS MUGISHA / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *