Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’abarwanyi ba FRN ya Joseph Kabila irakomeje muri Kivu y’epfo, aho abasaga 7 bo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Congo uzwi nka “Hiboux” bahasize ubuzima.
Abo basirikare biciwe mu gitero cya drones cyagabwe ku birindiro byabo biherereye mu gace ka Masango, muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko icyo gitero cyagabwe ku birindiro by’uyu mutwe, kigahitana abo basirikare abandi barashwiragira.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo yabo basirikare bo mu mutwe wa “Hiboux”, iri ku musozi.
Muri ayo mashusho humvikanamo amajwi y’abasirikare barokotse icyo gitero, basaba ubuyobozi bwa FARDC kuboherereza izindi ngabo zo kubongerera imbaraga, bavuga ko bahanganye n’igitutu cy’umwanzi.
Iki gitero kibaye mu gihe imirwano hagati ya FRN n’ihuriro ry’ingabo za FARDC ikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Andi mashusho yashyizwe hanze agaragaza Jenerali Charles Sematama ari ku rugamba, mu gihe abarwanyi ba FRN bivugwa ko bigaruriye uduce turimo Kuwamabuge, Rugezi, Gihuha, Gipimo, Kabanju na Biziba.
Iyi mirwano yatumye abasirikare ba FARDC, ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’aba Wazalendo, ndetse n’Abashinwa bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibyo bice, bahunga berekeza mu bice bya Milimba na Gasiro.
Intambara ikomeye muri Kivu y’Amajyepfo ikomeje gusakiranya ingabo za FRN ya Kabila n’ihuriro ry’ingabo za Leta rikomeje kwamburwa ibirindiro.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


Intambara zibera muli Africa,hafi ya zose ziba ali civil wars (abenegihugu birwanira).Imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko Zabuli 5,murongo wa 6 havuga.Nubwo binanira abandi,Abakristu nyakuli ntabwo bivanga mu ntambara zibera mu isi,kubera ko nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga,abarwana bose bazicwa ku munsi w’imperuka.Kera koko Abami ba Israel barwanyaga abasengaga ibigirwa-mana,ku itegeko ry’Imana,ndetse ikabatiza abamarayika babarwanirira.Nyuma yaho,Imana yohereje Yesu ku isi.Mu mategeko yahaye Abakristu nyakuli,harimo no kutajya mu ntambara zibera mu isi.Niko Imana yaturemye ibishaka.Wivuga ngo ariko se…Byaba ari ukwigomeka kuli Yesu no ku MANA yakuremye.Bikazakubuza ubuzima bw’iteka.