Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yagizwe umuyobozi mu Kigo cya RFO( Raffles Family Officer).
Raffles Family Office ni kimwe mu bigo binini byo muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, bifasha imiryango y’abanyemari mu bijyanye na serivisi z’icungamutungo n’ubujyanama. Iki kigo gicunga umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadorari ya Amerika.
Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe umuyoboxi ushinzwe iyamamaza bikorwa n’Iterambere ry’Ubucuruzi. .( Emerging Market &Business Development, aho azaba ashinzwe ashinzwe ishoramari hagati ya Afurika n’Aziya.
Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yatangaje ko guhabwa akazi muri RFO, bimwemerera gufasha imiryango y’ Abanyafurika kugera ku Bukire ku rwego rw’Isi no kuba ibisubizo by’abandi.
Yongeyeho ko azafasha kandi abatuye muri Aziya n’abandi batuye mu bindi bice by’Isi kugira amahirwe atandukanye muri Afurika.
Iki kigo gikorana n’u Rwanda gute ?
Ikigo Raffles Family Office (RFO) gikorana n’u Rwanda mu buryo bw’ubufatanye bw’ishoramari , aho cyifuza guhindura i Kigali igicumbi cy’ishoramari.
Muri Gashyantare umwaka ushize, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze ikigo Raffles Family Office, Chi-Man Kwan, byibanze ku iterambere ry’imiyoborere no guhanga udushya mu bigo by’imari, hanagarukwa ku mahirwe y’ishoramari ari mu nzego zitandukanye mu Rwanda.
Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yabaye umunyamakuru w’imyidagaduro ndetse akaba n’umushyushyarugamba ukomeye mu Rwanda.
Icyakora kuva mu 2017 yahawe inshingano na Perezida Kagame wahise amugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo.
Mu 2019 nibwo Uwihanganye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Australia na Nouvelle-Zélande ndetse mu 2023 hongerwaho Indonesia.
Mu 2025 nibwo yasubijwe muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo nk’Umunyamabanga wa Leta yari amazemo hafi umwaka.
UMUSEKE.RW

