Umuhanzi Manzi Kalisi Daddy, uzwi nka Daddy Cassanova, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba ubufasha ku kibazo cy’umuntu avuga ko arimo gukoresha izina rye mu kwamamaza igitaramo atabimuhereye uburenganzira.
Uyu muhanzi yagaragaje iki kibazo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, asaba RIB kumugira inama ku nzira yakurikiza kugira ngo gikemuke.
Mu butumwa yandikiye uru rwego, Daddy Cassanova yavuze ko hari umuvangamiziki (DJ) ukorera mu Rwanda uri gukoresha izina rye mu kwamamaza igitaramo atigeze amwemerera.
Yagize ati: “Muraho, nitwa Manzi Kalisi Daddy, mu mwuga w’umuziki nkaba nzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova. Ndi umuhanzi nyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Canada. Ndifuza kubagezaho ikibazo cy’umu-DJ ukorera mu Rwanda uri gukoresha izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo ntamuhaye uburenganzira. Ni izihe nzira nakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke?”
RIB yamusubije imubaza niba yari yamaze gutanga ikirego. Daddy Cassanova yasubije ko itsinda rimuhagarariye ryamaze kohereza ubutumwa kuri email y’uru rwego, burimo ibimenyetso bifitanye isano n’iki kibazo.
Iki kibazo cyagaragaye nyuma y’uko uyu muhanzi atangaje ko atazitabira igitaramo yari yatumiwemo, giteganyijwe kubera ahitwa Atelier du Vin i Kigali ku wa 30 Ukwakira 2026.
Iki gitaramo cyateguwe na All Events Kigali, kikaba cyaratumiwemo abandi bahanzi n’abavanga imiziki barimo Logan Joe, Shemi, Kevin Klein, DJ Tyga na Joxy Parker.

UMUSEKE.RW
