Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Canoth Manishimwe, yatangaje ko mu mwaka wa 2025/2026, ingo 297, 068 zahawe amashanyarazi, zirimo izingana na 234,432 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 62,636 afatiye ku mirasire y’izuba.
Yabiatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.
Canoth Manishimwe yabagezagaho ingamba zitandukanye zigamije kwihutisha Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) by’umwihariko mu rwego rw’ibikorwa remezo.
Yatangaje ko hirya no hino mu gihugu, ubu abaturage bangana na 88.3% bamaze guhabwa amashayarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba.
Yavuze ko mwaka wa 2025/2026, ingo 297, 068 zahawe amashanyarazi, zirimo izingana na 234,432 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 62,636 afatiye ku mirasire y’izuba.
Muri gahunda ya NST2, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2029, amashanyarazi azaba yaragejejwe ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere no kugeza amashanyarazi mu Tugari twose, ari nako hongerwa uruhare rw’ingufu zisubira.
Guverinoma ivuga ko ibi bizagerwaho hongerwa imbaraga mu gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu Gihugu. Hakazibandwa ku nganda, inzu z’ubucuruzi, amashuri, ibigo by’ubuvuzi, n’ibindi bigira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Guverinoma ivuga ko izakomeza kongera ingufu zisubira kandi zidahumanya. Ibi ikavuga ko bizafasha kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku bicanwa nk’inkwi, ibyatsi n’ibisigazwa by’ibihingwa n’ibindi.
Hazakomeza gutezwa imbere ubushakashatsi bugamije ikoreshwa ry’ingufu za nikereyeri mu nzego zirimo ubuzima, ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’izindi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

