Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) ryasoje gahunda yo gushyiraho abayobozi baryo mu mirenge yose 17 igize Akarere ka Burera, rivuga ko ari intambwe igamije kwegera abarwanashyaka no kubaka inzego zaryo
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 20 Kamena 2026 na Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, mu mirenge ya Cyanika na Rugarama, mbere yo gukomereza mu yindi mirenge yose y’akarere.
Komiseri muri Komisiyo y’imiyoborere myiza na Demokarasi muri Green Party, Nkurunziza Damien, yavuze ko mbere y’amatora y’inzego z’ishyaka habanje gutangwa amahugurwa ku ngengabitekerezo ya Green Party, uruhare rw’abarwanashyaka mu kubaka isura y’ishyaka, amahoro n’umutekano, ndetse no kurengera ibidukikije.
Yagize ati: ”Twashakaga ko abarwanashyaka babanza gusobanukirwa amahame n’icyerekezo cy’ishyaka mbere yo kwitorera abayobozi bazabaserukira.”
Mu mirenge 17 ya y’Akarere ka Burera hatowe abayobozi 561, baturutse mu barwanashyaka barenga 1,800 bitabiriye iki gikorwa. Muri buri murenge hatowe komite eshatu zirimo Komite Nyobozi, iy’Urubyiruko n’iy’Abagore.
Nkurunziza yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ku bufatanye bwagaragaje muri iki gikorwa, anashimira abarwanashyaka ku bwitabire n’umuhate bagaragaje mu kubaka inzego z’ishyaka.
Icyakora yavuze ko bahuye n’imbogamizi zirimo kubura aho bakorera inama hamwe n’ikibazo cy’ingendo cyatumaga bamwe mu barwanashyaka bagorwa no kugera aho ibikorwa byaberaga.
Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, avuga ko gushyiraho inzego ku rwego rw’imirenge ari imwe mu ngamba zo gukomeza kwagura ibikorwa by’ishyaka mu gihugu hose.
Agaragaza kandi ko mbere inzego z’ishyaka zagarukiraga ku rwegovrw’Akarere, ariko ko intego ari ukugera mu mirenge 416 igize u Rwanda kugira ngo ryegere abaturage kurushaho.
Habineza asaba abayobozi bashya n’abarwanashyaka gukomeza gukora politiki ishingiye ku mahoro, kwitabira ibikorwa rusange by’igihugu no kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, avuga ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi Green Party yubakiyeho politiki yayo.

UMUSEKE.RW
