Aho i Paris mu BufaIbiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na UNESCO mu nzego z’ingenzi zirimo uburezi, siyansi na tekinoloji, umurage ndangamuco ndetse no kubungabunga amateka.
Aho mu Bufaransa, Perezida Kagame azifatanya n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi batandukanye mu Nama Mpuzamahanga ya mbere ku Isanzure, yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 9 Nzeri ikazasozwa ku wa 10 Nzeri, ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, inzego zishinzwe iby’isanzure, abahanga mu bya siyansi ndetse n’abikorera, mu rwego rwo kuganira no guteza imbere ubufatanye ku hazaza h’isanzure.
Muri iyi nama kandi hazaba ibiganiro mu matsinda bitandukanye, birimo ikigamije kurebera hamwe icyerekezo cya Afurika n’uruhare rwayo mu iterambere ry’isanzure.
Ibi biganiro bizibanda ku buryo Afurika yakoresha ikoranabuhanga n’ubushobozi bijyanye n’isanzure mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage, kongera ubushobozi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga, ndetse no kugira uruhare mu gushyiraho icyerekezo cy’ibikorwa by’isanzure ku rwego mpuzamahanga.


