Polisi y’igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, yataye muri yombi abantu batanu bibaga insinga z’amashanyarazi biyita abakozi ba REG ,bagatuma abaturage babura umuriro.
Abafashwe ni abo mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo.
Polisi ivuga ko yamenye iki kibazo guhera tariki ya 21 Kanama kugeza tariki ya 9 Nzeri 2026, ifata abiyitaga abahigi bibaga ibikoresho by’amashanyarazi ndetse no gukata insinga zitwara amashanyarazi mungo z’abaturage.
Amakuru avuga ko abafashwe barimo abigeze kuba abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu, REG.
Aba bafatanywe bimwe mu bikoresho birimo imyambaro ya REG, amapense, inkweto , za mubazi , imikandara bambara burira amapoto, insinga z’amashanyarazi, ndetse n’ibindi bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko ibi byose babyibye ku mapoto nyuma yaho babeshyaga abaturage ko ari abakozi ba REG bari mu bikorwa byo gukora umuriro.
CIP Gahonzire asaba abaturage kugira amakenga ku bantu burira amapoto bavuga ko ari abakozi ba REG.
Ati “Aho abaturage bababonye bajye batanga amakuru kuri Polisi kuko byagaragaye ko baba ari abajura biba insinga insinga z’amashanyarazi bigatuma abaturage babura umuriro, ibi kandi bishobora no kuba intandaro z’ibikorwa bihungabanya umutekano mu gace umuriro wagiye.”
Yakomeje ati “Abaturage kandi baributswa kwirinda kujya bitondera abantu babaka amafaranga babeshya ko bazabagezaho umuriro ku mafaranga make, aba nabo ni abatekamutswe bagamije kwiba abaturage, mujye mutanga amakuru aho mu babonye bafatwe bahanwe.”
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ko batazihanganirwa kuko ari abanzi b’iterambere ry’igihugu.
CIP Gahonzire yihanije kandi abacuruzi bagura ibikoresho by’amashanyarazi byakoreshejwe kuko usanga babigura n’abajura nyuma bakabigurisha abaturage.
Ati “ Uzajya asanganwa ibikoresho by’amashanyarazi atagaragaza aho yabikuye nawe azajya afatwa nk’umujura abihanirwe.”
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

UMUSEKE.RW

