Mu mukino w’umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League] wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe y’Ingabo yaganyije na Gasogi United igitego 1-1.
Uyu mukino wabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026 Saa Moya z’Ijoro. Ikipe y’Ingabo yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yari yabanjemo ubwo yatsindaga Etincelles FC, ikuramo Ronald Ssekiganda wari wasimbuwe na Uwiyaremye Fidali wakinaga nka rutahizamu.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, cyane ko ari amakipe yamaze kurema ubukeba buhoraho. Mbere y’umukino uzihuza, haba havuzwe byinshi, cyane cyane ku ruhande rwa Gasogi United.
Nyuma yo kugira ububabare mu itako ku munota wa 25 w’umukino, Byiringiro Gilbert wa APR FC yavuye mu kibuga asimbuwe na Abidal.
Iyi kipe iyoborwa na Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yatangiye isunika ndetse iza kubona igitego ku munota wa 30 cyatsinzwe na Ngono Guy Hervé ku mupira muremure waturutse inyuma utanzwe na Chris.
Aba basore batozwa na Charles Lukula, bacunze igitego cyabo ndetse iminota 45 y’igice cya mbere irangira bayoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira, Taleb utoza APR FC yahise akora impinduka akuramo Traoré na Abidal basimbuwe na Hakim Kiwanuka na Abdoul. Izi mpinduka zasobanuraga ko Yunussu ahita ajya gukina ku ruhande rw’iburyo mu gihe Abdoul yagiye gukina mu mutima w’ubwugarizi, Kiwanuka ajya gukina ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi.
Izi mpinduka za APR FC zatumye isunika cyane Gasogi United itangira gukinira cyane mu kibuga cyayo, biza kuyihesha igitego ku munota wa 62 cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka kuri koruneri yatewe maze umupira utinda imbere y’izamu ry’Urubambyingwe, maze uyu munya-Uganda awushyira mu izamu.
Uyu mukino wari ufunguye, amakipe yombi yakomeje gusatirana kuko umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi ariko abanyezamu b’impande zombi bakomeza kuba beza.
Ku ruhande rwa Gasogi United, Ngono Guy Hervé wakinaga ku ruhande rusatira, yagoye cyane ba myugariro ba APR FC ndetse biza kumuviramo kuba umukinnyi mwiza w’umukino ubwo wari uraringiye.
Ntabwo ryari ijoro ryiza ku ikipe y’Ingabo kuko yagabanye amanota n’Urubambyingwe nyuma yo kunganya igitego 1-1. Byatumye APR FC yuzuza amanota arindwi ifata umwanya wa karindwi mu mikino itatu imaze gukina mu gihe Gasogi United nayo yagize amanota arindwi ifata umwanya wa 12 ariko yo nta kirarane ifite.
Undi mukino wabaye, ni uwarangiye Kigali FC inganyije na Mukura VS 0-0.
Imikino y’umunsi wa Munani irakomeza uyu munsi. Rayon Sports irakira Al-Hilal SC Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Etincelles FC iza kuba yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa.
Indi mikino iza kuba ni Bugesera FC iza kwakira Amagaju FC Saa Cyenda z’amanywa, Étoile de l’Est izara kuba yakiriye Musanze FC Saa Cyenda z’amanywa mu gihe Gorilla FC yo iraba yakiriye Gicumbi FC Saa Cyenda z’amanywa.


UMUSEKE.RW

