Umusaza wo mu Karere ka Rusizi, Habyarimana Joseph, umunsi umwe yatumiwe mu nama y’Umushyikirano, maze ahabwa ijambo kugira ngo atange igitekerezo. Uyu musaza wari ukandagiye bwa mbere mu nyubako ya Kigali Convention Center, yananiwe guhisha amarangamutima ye maze agira ati: “Abo nasize i Gikundamvura banyumve, hari inzu y’igitangaza, umuntu ayikandagiramo ukumva wagira ngo ni amazi agiye gukandagiramo kandi atari amazi. […] Muturi imbere, tubari inyuma haki ya Mungu, tugire amahoro (uwo yavugaga bari inyuma ni Perezida Paul Kagame).”
Ibi byiyumvo bya Habyarimana Joseph bishimangira intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira iterambere ry’abaturage no kongera kubaka igihugu nyuma y’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.
Bwa mbere, u Rwanda rwihaye Icyerekezo 2020, cyari gifite inkingi esheshatu zirimo imiyoborere myiza no gucunga neza ibya rubanda, kubaka umutungo ushingiye ku baturage bafite ubushobozi, guteza imbere urwego rw’abikorera, kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igihe, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugezweho, byose bigamije kugera ku masoko yo mu gihugu, ayo mu karere ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga.
Icyerekezo 2020 (Vision 2020) cyari gahunda y’igihe kirekire cyashyizweho n’u Rwanda, igamije kuruhindura igihugu gifite ubukungu buciriritse no kugabanya ubukene ku buryo bugaragara. Mu ntego 52 z’ingenzi cyari gishingiyeho, hari byinshi byagezweho mu rwego rw’iterambere, nubwo zimwe mu ntego zacyo zitagezweho ku kigero cya 100%.
Ubu u Rwanda ruhanze amaso Vision 2050 …
Nyuma yo gusoza Icyerekezo 2020, u Rwanda rwakomeje kugena intumbero n’aho igihugu kifuza kugera mu iterambere, rushyiraho Icyerekezo 2050.
Itegurwa ry’Icyerekezo 2050 ryashingiye kuri gahunda z’iterambere ziteganyijwe ku rwego rw’Isi n’urw’Akarere u Rwanda ruherereyemo, hagamijwe guhuza intego n’ibipimo bikubiye muri izo gahunda.
Muri izo gahunda harimo Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), Icyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Icyerekezo 2050 cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ikirere, n’izindi gahunda zitandukanye.
Hari imishinga izasiga u Rwanda ari ‘Paradizo’
Nta gushidikanya ko mu mwaka wa 2050 ubuzima bw’Umunyarwanda buzaba bwarahindutse ku buryo bugaragara, mu gihe umuvuduko w’iterambere igihugu kirimo uzakomeza.
Icyo gihe amikoro y’Umunyarwanda azaba yarazamutse ku buryo bufatika, agera kuri 12,476$ ku mwaka, ni ukuvuga hafi miliyoni 18 Frw. Ubushomeri buzaba bwaragabanutse bukagera kuri 0,05%, buvuye kuri 7% mu 2035.
Nta rugo ruzaba rudafite amazi n’amashanyarazi, kandi buri wese azaba afite icyizere cyo kubaho nibura kugeza ku myaka 73.
Inganda zizaba zitanga umusaruro ufatika…
Ubusanzwe inganda zo mu Rwanda zitaka ko zidashobora gukora amasaha 24, ahanini bitewe n’ikiguzi cy’umuriro gikabije ndetse n’ibindi bikoresho by’ibanze bibafasha gukora ayo masaha, kubona bikigaragaza nk’imbogamizi.
Mu 2050, u Rwanda ruzaba rukora ibikoresho bikenerwa mu bihugu byo mu karere, nk’ibikoresho by’ubwubatsi bugezweho, ibikoresho by’indege, inzitiramibu, ifumbire mvaruganda n’ibikomoka ku bworozi bwo mu mazi.
Umusaruro uteganyijwe kuzakomoka muri ibyo bikorwa uzagabanya miliyoni 400$ zakoreshwaga mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga.
Ayo mafaranga yasohokaga azakomeza kugabanuka mu myaka iri imbere uko ibyo bikorwa, birimo inganda, bizakomeza gutanga umusaruro.
Muri icyo cyerekezo, ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda (“Made in Rwanda”) bizaba bizwi ku rwego rw’akarere u Rwanda ruherereyemo no ku rwego mpuzamahanga.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera mu bitegerejwe…

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ingana na miliyari 7,032.5 Frw, izakoreshwa no mu kurangiza kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu Bugesera.
Ni ikibuga gihanzwe amaso cyane, kuko kizaba irembo rinyurwamo n’abacuruzi n’abohereza ibicuruzwa bifuza kubigeza mu bice bitandukanye by’Isi, harimo Afurika, Uburayi, Aziya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bitewe n’ingendo z’indege za buri munsi zizajya zikorerwa kuri icyo kibuga; bityo kikazahinduka igicumbi gikuru cy’ubwikorezi bw’imizigo.
Minisitiri Murangwa avuga ko amafaranga azava imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 4,105.2 Frw, inkunga z’amahanga zikangana na miliyari 585.2 Frw, mu gihe inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 2,151.9 Frw.
Kizubakwa ku buso bwa hegitari 2,500, kikazaba gifite ubuso buruta inshuro zirenga ebyiri ikibuga cy’indege cya Heathrow cyo mu Bwongereza.
Mu cyiciro cya mbere, kizashobora kwakira abagenzi miliyoni 7 ku mwaka, ndetse no kwakira toni ibihumbi 150 z’imizigo. Icyiciro cya kabiri kizuzura mu 2032, kikazafasha kongera uwo mubare ukagera ku bagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Ubuhinzi buhindura umuturage …
Mu Rwanda, ubuhinzi ni rwo rwego nyamukuru rutunze abaturage benshi. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagera kuri 45.6% by’Abanyarwanda bafite akazi bakora ubuhinzi (cyane cyane ubw’amaramuko). Ibi bigaragaza ko abaturage barenga 70% muri rusange babona amaramuko yabo binyuze mu buhinzi n’ubworozi.
Icyakora, byifuzwa ko abakora ubuhinzi batabukora ku bw’amaramuko gusa, ahubwo bakabukora kinyamwuga kandi bukabatunga.
Mu 2050, urwego rw’ubuhinzi ruzibanda cyane ku kuzamura umusaruro ku buso buhingwa, hitabwa ku buringanire bw’abagore n’abagabo, ku mihindagurikire y’ikirere no ku mibereho myiza ihuye n’icyerekezo n’intego by’u Rwanda.
Mu Cyerekezo 2050, intego ni uko ubutaka bungana na hegitari 600,000 buzaba bufite sisiteme yo kuhira (100% ku butaka bwose bushobora kuhirwa). Hazakoreshwa uburyo bwo guhinga butangiza ubutaka cyane ariko butanga umusaruro mwinshi.

Nta muturage uzaba udafite amashanyarazi n’amazi…

Mu Cyerekezo 2050 cy’u Rwanda (Vision 2050), intego nyamukuru ni uko buri muturage azaba afite amazi meza n’amashanyarazi agezweho mu rugo rwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, WASAC Group, cyatangaje ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye y’Icyerekezo 2050 yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose, hakenewe miliyoni 400 z’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 400 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.
Imibare igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bangana na miliyoni 13 kuri ubu, biteganyijwe ko mu 2052 bazaba bageze kuri miliyoni 23, bityo bikazabasaba ko n’ibikorwa remezo byongerwa. Ni yo mpamvu buri mwaka hakenerwa ingengo y’imari isaga miliyari 400.
U Rwanda rufite intego yo kwihaza mu bijyanye n’ingufu, ku buryo nta muturage uzabura amashanyarazi, bityo hakaba hateguwe umushinga w’ingufu za nucleaire.
U Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rufite ubushobozi bwa gigawati 3 (3 GW) z’amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2050, aho ingufu zisubira (nk’imirasire y’izuba, umuyaga n’izindi) zizaba zihariye 50% by’ingufu zose zikoreshwa.
Perezida Kagame, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucleaire mu bikorwa by’iterambere rya gisivile yabereye mu Bufaransa, yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abahanga muri izo ngufu, yavuze ko u Rwanda rwifuza kuba mu bihugu biteye imbere mu 2050, kandi ko ibyo bisaba amashanyarazi menshi.
Ati: “U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu giteye imbere mu 2050. Ibyo bisaba amashanyarazi menshi, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za nucleaire imbere mu igenamigambi ryacu ry’igihe kirekire.”
U Rwanda rugaragaza ko hakenewe miliyari 5 z’Amadolari y’Amerika kugira ngo rugere ku mashanyarazi akomoka ku ngufu za nucleaire.
Mu 2018 ni bwo u Rwanda rwatangiye imikoranire n’u Burusiya igamije kubaka Ikigo cy’ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’izi ngufu, kizanafasha kugeza ku ruganda rwazo rwitezweho kugira uruhare mu kongera umusaruro w’amashanyarazi.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) biheruka gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za nucleaire zikoreshwa mu bikorwa bya gisivili (NCMOU), mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bugamije amahoro.
Iterambere ry’Imijyi …
Mu 2050, u Rwanda rushaka kuba ruri mu bihugu bikize, mu gihe mu 2035 rukeneye kuba mu bihugu bifite amikoro aringaniye.
Icyo gihe, abaturage bazaba barenga miliyoni 22.1, mu gihe mu 2035 bazaba ari miliyoni 17.6.
Biteganyijwe ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 22, barimo 70% bazaba batuye mu mijyi na 30% bo mu byaro.
Nka Kigali yonyine, mu 2050 izaba ituwe n’abaturage bari hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 3.8, bafite ubucucike buri hejuru ya 9,000 kuri kilometero kare.
Imijyi igaragiye Kigali izaba ituwe n’abaturage bari hagati ya 650,000 na 1,000,000, kandi ubucucike bw’abaturage kuri kilometero kare imwe buzaba buri hagati ya 8,000 na 9,000 bitewe n’abayiganamo.
Kubera ibikorwaremezo bizaba biteye imbere, abaturage bazatuzwa mu buryo bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije.
Muri rusange, Icyerekezo 2050 kizasiga u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buteye imbere kandi umuturage warwo afite imibereho myiza kurushaho.


UMUSEKE.RW
