Green Party ikomeje koroza abarwanashyaka bayo ingurube

Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rikomeje gahunda yo koroza abarwanashyaka baryo amatungo arimo ingurube n’inkoko, kugira ngo na bo bazororeze abaturage batishoboye baturanye.

Iri shyaka rivuga ko iyi gahunda izagera mu turere twose tw’igihugu, igamije kurwanya imirire mibi no kwikura mu bukene mu buryo bufatika.

Abahawe izi ngurube n’inkoko bazazorora, nizimara gutanga umusaruro, boroze abaturage batishoboye baturanye.

Bavuga ko bifuza kuva mu byiciro by’abakene, na bo bagatera imbere bakajya mu byiciro by’abishoboye, bahereye kuri ayo matungo magufi bahawe.

Dusabyimana Theoneste wo mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo guhabwa ingurube, yiteguye kuzajya abasha kwiyishyura mituweli no kuzamura imibereho y’umuryango we.

Ati: “Turashimira abatworoje kuko iyo umuntu agutekerezaho aba agukunda. Turabashimira kandi tubizeza ko ubushobozi bashyize muri ibi bintu butazapfa ubusa.”

Muhawenima Eugene wo mu Karere ka Ruhango na we avuga ko intego ye ari ukwigira, akihaza mu biribwa ndetse agasagurira n’amasoko, kandi ko yiteguye gufata neza ingurube yahawe ayigaburira indyo yuzuye.

Yagize ati: “Turashimira Green Party, aya matungo twahawe agiye kuduhindurira amateka. Twahoraga twitwa abakene batishoboye, ariko ndizera ko tugiye kubarirwa mu bakire.”

Green Party ivuga ko koroza abarwanashyaka bayo amatungo, by’umwihariko ingurube, ari bimwe mu bikubiye muri manifesto yabo, hagamijwe gufasha abaturage kuva mu bukene.

Gustave Habimana, Perezida w’iri shyaka mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko gahunda yo koroza abarwanashyaka yatangiye gutanga umusaruro, ku buryo aborojwe mbere batangiye no koroza bagenzi babo.

Ati: “Mbese aho twatangiriye ubu ngubu twaragutse muri gahunda yo gukomeza guteza imbere Abanyarwanda, tubakura mu bukene binyuze mu guhangana n’ibura ry’imirimo.”

Kugeza ubu, gahunda yo koroza abarwanashyaka ba Green Party Rwanda inkoko n’ingurube imaze gushyirwa mu bikorwa mu turere twa Gicumbi, Ruhango, Rwamagana, Huye, Nyamasheke, Musanze na Gatsibo, ariko biteganyijwe ko izagera mu gihugu hose.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *