Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abahatuye bibutse abatutsi bishwe muri Jenoside barimi abahungu barenga 100 biciwe hamwe, bagahambwa babona.
Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange, no kwibuka abahungu bicanywe ubugome ndengakamere bagahambwa babona, wabereye mu Murenge wa Nyarubaka aho biciwe.
Mukamurenzi Béatrice Interahamwe ziciye abana babiri, yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi benshi bari batuye mu cyahoze ari Komini Musambira no mu bindi bice, bamaze kubona ko abagabo babo batangiye kwicwa, bashatse guhungira i Kabgayi ariko Interahamwe zirabitambika.
Ati: “Batugejeje kuri Segiteri ya Nyarubaka, tuhasanga umugore witwa Mukangangu Laurence n’izindi Nterahamwe badukuraho abana, babavangura bashingiye ku gitsina: abahungu babashyira ukwabo, abakobwa ukwabo.”
Uyu mubyeyi avuga ko bafataga abahungu bakabakubita ku biti, abandi bakabahamba babona, ko mu barenga 100 bari aho hantu harokotsemo batatu gusa.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyarubaka, Nsengiyumva Eric, yavuze ko italiki nk’iyi bibukiraho ababo ifite icyo ivuze.
Yasabye Abanyarwanda kwanga ikibi, anahumuriza abarokotse ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Ati: “Ihumure Umukuru w’Igihugu yatanze ku munsi u Rwanda rwatangizaga icyunamo, avuga ko u Rwanda rudashobora gupfa kabiri. Iyi ntero ikwiriye kuba iyacu twese.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, avuga ko Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari igikorwa cyo gusubiza agaciro abakambuwe.
Ati: “Kwibuka kandi ni ugukomeza abayirokotse, kandi Abanyarwanda bakwiriye gukuramo amasomo yo guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari abayifite.”
Dr Nahayo yasabye abaturage gushyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kurinda ibyagezweho, baharanira iterambere ryubakiye ku miyoborere myiza.







MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.