Muhanga: Nyirabatutsi Thèrese w’imyaka 93 y’amavuko bikekwa ko yishwe n’umwuzukuru we Ukwizagira Védaste w’imyaka 32 y’amavuko usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.
Urupfu rw’uyu mukecuru Nyirabatutsi Thèrese rwabereye mu Mudugudu wa Kanyamizo, Akagari ka Nyarusozi Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, Ndayisaba Aimable yemereye UMUSEKE ko ayo makuru ari impamo, avuga ko bahawe iyo nkuru n’abaturage muri iki gitondo cyo ku wa mbere taliki ya 08/06/2026.
Gitifu Ndayisaba avuga ko Nyirabatutsi Thèrese yabanaga n’uyu mwuzukuru we Ukwizagira Védaste ariko akaba amaranye igihe cy’imyaka 10 uburwayi bwo mu mutwe ariko nta mahane yatezaga.
Ati: “Twagezeyo dusanga uyu mukecuru aryamye mu rugo iwe imbere y’inzu yarangije gupfa.”
Ndayisaba avuga ko amakuru yatanzwe n’umuhungu wa Nyakwigendera witwa Nderunkundiye Nicodème utuye hafi aho yazindutse kureba uko uyu Ukwizagira Védaste yaramutse ngo amujyane kwa muganga, kuko yahavuye nijoro abona ibimenyetso by’uburwayi asanganywe byongeye kugaruka, atungurwa no kubona umubyeyi we yamaze gupfa.
Gitifu Ndayisaba avuga ko yahasanze n’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu binyanyagiye hanze, ndetse uyu Ukwizagira Védaste adahari.
Gusa Gitifu w’Umurenge avuga ko iruhande rw’umurambo bahasanze ibiti 3 by’imyase, bigakekwa ko aribyo yicishijwe.
Uyu Ukwizagira ukekwaho kwica nyirakuru ugeze mu zabukuru, yafashwe akaba agiye kujyanwa ku Bitaro kugira ngo avurwe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha bwamaze kuhagera kugira ngo rukore iperereza ku rupfu rw’uyu mukecuru.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
