Perezida Kagame yahaye akazi umusore urangiye amashuri yisumbuye (VIDEO)

Perezida Paul Kagame yemereye akazi umusore witwa NIYIBIZI Aimé

Abakuru kera bavugaga ko guhura n’Umwami ari umugisha, ni byo! Umusore urangije amashuri yisumbuye, mu ishami rijyanye no gukora iby’amazi yemerewe akazi n’Umukuru w’Igihugu ubwo yaganirizaga urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16.

Uyu musore wivuze ko ari Intore Aimé NIYIBIZI, utorezwa muri Bravo company, platuni II, Section I, ni umwe mu bari bayoboye ibiganiro, akaba yavuze ko asoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ubumenyi bw’Amazi.

NIYIBIZI ari kumwe n’Intore Mwiza GIHANA Dorcas utorezwa muri Alpha Company, Platuni III, Section III, we wize ibijyanye na Market and Communication muri Kaminuza y’i Barcelona muri Espagne/Spain, bayoboye ibiganiro neza.

Uretse icyizere aba bombi bari bifitiye, bananyuzagamo bagasetsa, ukumva ibyo bavuga babizi kandi badategwa.

Perezida Paul Kagame asoje ijambo yageneye urubyiruko ruri mu itorero, hagiye gukurikiraho umwanya wo kubaza ibibazo, yahise yongera kubaza aba bari bayoboye ibiganiro niba bafite icyo bakora.

Yagize ati “Mwavuze ko mwembi harya mukora iki? (aba bari ba MC bongera kwivuga). Ati “Mwembi mufite akazi murakora? [Umukobwa asubiza ko we afite akazi akora] NIYIBIZI ati “Sir, jyewe nta kazi mfite!” Perezida Kagame ati “Ugomba kukabona! Cyane ko iryo koranabuhanga wize rirakenewe. No munzego z’umutekano dukene bene abo bantu. Akazi ntabwo kabura, noneho byongeye muri iryo koranabuhanga, hagomba kuba hari abarangaye.”

Perezida Kagame kandi yamereye akazi umukobwa wiga iby’uby’ubwubatsi muri Kaminuza ya Virginia Tech muri Leta zunze ubumwe za America, wavuze ko yitwa Shema Christo MUVUNYI, we ababyeyi be bakaba baba muri Kenya.

Uyu mukobwa yashimye ko yaje mu itorero, amenyana na bagenzi be kandi ngo bize byinshi, ndetse ngo azakomeza kuba imboni y’u Rwanda ku isi.

Perezida Paul Kagame yamubajije igihe azasoreza amashuri, undi avuga ko ari mu mwaka wa 2030. Ati “Nurangiza uzaze undebe, uzampamagare aba nibakurangarana.”

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yahaye urubyiruko, harimo kumenya amateka y’igihugu no kuzakomereza aho abandi bagejeje.

Yabasabye gukora aho kuganya ubukene, kurangwa n’ikinyabupfura, kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge kuko byangiza umubiri wabo.

IYI NI VIDEO

UMUSEKE.RW

Share This Article