Amerika na Iran byahagaritse ibitero

Indege za Amerika zihagurukira ku mato nizo zigaba ibitero kuri Iran

Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byahagaritse ibitero byari bimaze iminsi irenga 10 hagati y’impande zombi, mu rwego rwo kongera kureba ko hasubukurwa ibiganiro biganisha amahoro.

Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Mike Waltz, yavuze ko Perezida Donald Trump yahagaritse ibitero kuri Iran kugira ngo ahe umwanya ibiganiro bya dipolomasi bigamije gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Waltz yabwiye Fox News ku Cyumweru ko Trump yahaye ibiganiro umwanya wo gukomeza ndetse n’akanya ko kureba niba bishobora gutanga umusaruro.

Ku ruhande rwa Iran, umuvugizi w’ingabo z’iki gihugu na we yatangaje ko Tehran yahagaritse ibitero byo kwihorera yakoraga mu karere.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru hafi bibiri byaranzwe n’ibitero bya buri munsi Amerika yagabaga kuri Iran, na yo igasubiza igaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika n’ahandi mu Burasirazuba bwo Hagati.

Muri Kamena, Amerika na Iran byari byasinye amasezerano y’ubwumvikane agamije guhagarika ibikorwa bya gisirikare, kongera gufungura Inzira ya Hormuz no gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku masezerano arambye yo guhagarika intambara.

Gusa ayo masezerano ntibyatinze ngo yangizwe , kuko ibitero byongeye kubura hagati y’impande zombi, ndetse Inzira ya Hormuz na yo irongera irafungwa.

Iran ivuga ko ifite ububasha bwo kugenzura uko Inzira ya Hormuz ikoreshwa, mu gihe Amerika ivuga ko ari inzira mpuzamahanga kandi ko igomba gukomeza gukoreshwa nta nkomyi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article