Abimukira basaga ibihumbi 50 binjiye muri Espagne mu buryo bunyuranije n’amategeko mu masaha 24 ashize, nyuma yo gusimbuka uruzitiro rutandukanya ubwami bwa Maroc n’Umujyi wa Ceuta ubarizwa muri Espagne.
Kuva ku wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, abimukira bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika biganjemo urubyiruko batangiye kwinjira muri Espgane bava muri Maroc mu buryo butemewe. Bamwe basimbukaga uruzitiro rutandukanya ibi bihugu, abandi bagakoresha amapine baca mu mazi.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bimukira bagenda mu mihanda yo mu mujyi wa Ceuta bishimira ko bageze ku butaka bw’u Burayi, baririmba bati “Urabeho Maroc, muraho Espagne!”
Minisiteri y’Umutekano imbere muri Espagne yatangaje ko iki gikorwa cyaguyemo abantu 18.
Iki kibazo cyakangaranyije Espagne, ibyatumye igisirikare cyohereza ingabo nyinshi muri ako gace kugira ngo zifatanye n’abashinzwe kurinda imbibi mu gukaza umutekano ku mipaka.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, na we ategerejwe muri Ceuta kugira ngo akurikirane uko ibintu bimeze.
Iki kibazo cyatangije umwuka mubi no mu bindi bihugu bigize Umuryango w’u Burayi.
U Butaliyani bwasabye ko Espagne yaba ikuwe by’agateganyo mu masezerano ya Schengen yorohereza urujya n’uruza rw’abantu, mu gihe u Bufaransa na bo bwahise bukaza igenzura ku mipaka ibihuza na Espagne kugira ngo hakumirwe ko abo bimukira bakwinjira muri icyo Gihugu.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
