Kamonyi: Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, RIB n’abaturage, yafashe abagabo bababiri umwe akekwaho ibikorwa by’ubujura burimo n’ubw’amatungo, mu gihe undi yafatanywe urumogi.
Hakizimana w’imyaka 26 yafatiwe mu rugo rwe mu Mudugudu wa Bihenga, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 14 Nzeri 2026.
Yafatanywe udupfunyika 135 tw’urumogi yari ahishe muri bafure (amplifier). Muri urwo rugo kandi hafatiwe ingurube yari yibwe ku wa 12 Nzeri, 2026.
Mu gihe yari amaze gufatwa, Hakizimana yavuze ko iyo ngurube yari yayigurishijwe na Habuhazi Patrick, na we wahise atabwa muri yombi.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bari basanzwe bakeka aba bombi mu bikorwa by’ubujura, cyane cyane ubujura bw’amatungo.
Ingurube yahise isubizwa nyirayo, mu gihe Hakizimana na Habuhazi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho bakomeje gukorwaho iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge dore ko ari bimwe mu bitiza umurindi ubujura butandukanye burimo n’ubw’amatungo, abasaba gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakora ibinyuranyije n’amategeko.
Ati: “Turakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kubyamagana no gutanga amakuru ku gihe ku babicuruza cyangwa ababikwirakwiza. Ibiyobyabwenge bishobora gushora ababikoresha mu bikorwa bitemewe birimo ubujura bw’amatungo, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.”
CIP Kamanzi yavuze ko Polisi itazihanganira ibikorwa by’ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bifitanye isano na byo.
Yagiriye inama abishora muri ibyo bikorwa kubireka, bagashaka ibikorwa bibateza imbere kandi bakubahiriza amategeko.


UMUSEKE.RW
