Perezida Kagame yageze i Gaborone muri Botswana

Perezida Paul Kagame ubwo aheruka muri Tanzania mu ruzinduko rw'akazi

Perezida Kagame yageze i Gaborone muri Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, hategerejwe gusinywa amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda byatangaje ko Perezida Paul Kagame agirira muri Botswana uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro bya babiri mu muhezo, bigakurikirwa no kuganira kw’intumwa za buri gihugu, nyuma bakaza kuganira n’itangazamakuru.

U Rwanda na Botswana birasinya amasezerano atandukanye y’imikoranire arimo ayo kubuza isoreshwa ry’igicuruzwa kabiri, ajyanye no gukuraho Visa ku bantu bafite inyandiko z’inzira (Passports) zo mu rwego rw’akazi (Diplomatic), iz’abayobozi (Official), cyangwa iz’abafite Passports zisanzwe za buri gihugu.

Harasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, amasezerano (MoU) mu bijyanye n’ubuzima,ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’amasezerano hagati y’urwego rushinzwe ubucuruzi rwo muri Botswana (Botswana Investment and Trade Centre) n’urwego rwo mu Rwanda rushinzwe guteza imbere ishoramari (Rwanda Development Board, RDB).

Perezida Paul Kagame n’intumwa ari kumwe na zo ziraza kwakirwa ku meza na Perezida Duma Boko.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Paul Kagame azasura ikigo gikomeye muri Botswana gicuruza amabuye y’agaciro ya Diyama (Botswana Diamond Trading Company).

Perezida Paul Kagame yari aherutse mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania rwabaye ku Cyumweru tariki 03 Gicurasi, 2026.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *