Thuba Sibanda usanzwe ari umwarimu w’abatoza akaba n’impuguke muri FIFA, yavuze ko yishimira byinshi bimaze kugerwaho muri Ruhago y’Abagore y’u Rwanda, birimo ko byibura ikipe y’Igihugu yabo igeze ku rwego rwo gutekereza kujya mu Gikombe cya Afurika 2029.
Ku wa gatatu no ku wa kane, tariki ya 6-7 Gicurasi 2026 kuri Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, hakomeje kubera Inama nyunguranabitekerezo igamije gutanga ishusho y’icyerekezo cya ruhago y’u Rwanda y’abagore mu myaka itatu iri imbere.
Ubwo yafataga ijambo, umwarimu w’abatoza akaba n’impuguke mu by’umupira w’amaguru w’abagore muri FIFA, Thuba Sibanda ukomoka muri Zimbabwe, yavuze ko afite ibyishimo kubera aho ruhago y’abagore y’u Rwanda igeze agereranyije n’aho yahoze mu myaka yashize.
Yagize ati “Ndibuka nza hano mu 2022, ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi], yari yarakuweho. Ngarutse mu 2026, turi kuvuga ko noneho ko ahubwo ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda ishaka kandi igomba kubona itike y’Igikombe cya Afurika 2029.”
“Ibi byose rero, ni ibigaragaza akazi gakomeje gukorwa n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.”
Uretse ibi Thuba avuga birimo kwishimira Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Rwanda, byongeye gushimangirwa na Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushinzwe ibya Tekiniki, Mugisha Richard, wavuze ko Ruhago y’Abagore y’u Rwanda ikwiye kurenga aho iri ubu ikagera ku rwego rwo hejuru bayifuzaho.
Richard yavuze ko bifuza ko mu myaka itatu iri imbere, FERWAFA yifuza ko byibura abakinnyi barenga 12 b’abagore bagomba kuba bari gukina muri za Shampiyona zikomeye yaba i Burayi cg mu Bihugu bikomeye ku Mugabane wa Afurika.
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko ibi byose kugira ngo bizagerweho ari uko hazabaho ubufatanye bw’inzego nyinshi zirimo ubuyobozi bureberera ruhago y’abagore, abakinnyi bahisemo uwo mwuga, abafana, abafanyabikorwa ndetse n’abanyamakuru.
Ati “Turashaka guteza imbere umupira w’abagore, turashaka kuzamura impano zacu zigakina hanze. Hari ibyatangiye kugerwaho, abakinnyi bacu batangiye gusohoka, ariko ntibiranoga neza. Mu gushaka impano, dufite gahunda ko mu myaka itatu iri imbere tuzaba dufite abakinnyi muri shampiyona nziza.”
Yongeyeho ati “Mu bitekerezo mutanga, turashaka ko mugaragaza uko byakorwa biturutse mu bunararibonye mufite. Hari umushinga wari wakozwe mbere, tuzakugenderaho. Turashaka kujya mu Gikombe cya Afurika, turashaka kujya mu Gikombe cy’Isi, turashaka ko umupira w’amagore ubyara amafaranga.”
Mu bindi byavugiwe muri iyi nama byo kwishimira muri ruhago y’Abagore bimaze kugerwaho, harimo ko ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17, yashyizweho ndetse ikanitabira amarushanwa mpuzamahanga ku nshuro yayo ya mbere.
Abayobora ruhago y’abagore y’u Rwanda kandi, bakomeza kwishimira ko amakipe y’Igihugu mu byiciro byose, byibura asigaye yitabira amarushanwa mpuzamahanga ukurikije n’uko byahoze mu myaka yashize.
Iyi nama nyunguranabitekerezo, yitabiriwe n’abafite aho bahuriye na ruhago y’abagore y’u Rwanda, barimo abakapiteni b’amakipe 12 akina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, abayobozi bayo, abanyamakuru b’imikino, abafana ndetse n’abatoza.






UMUSEKE.RW
