Nzanywe no gutwara Shampiyona – umutoza wa Police FC

Umutoza mushya wa Police FC, Rkyek Jaafar yavuze ko mu nshingano eshatu zimutegereje muri iyi kipe, harimo gutwara igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka 2026-27.

Ibi uyu mutoza yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje Ubuyobozi bw’iyi kipe n’itangazamakuru, ku wa 22 Nyakanga 2026.

Ubwo yari abajijwe ku cyo Ubuyobozi bwe bwamusabye n’ikimuzanye i Kigali, yasubije ko muri bitatu yasabwe harimo n’Igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati “Nahawe intego eshatu. Igikombe cya Shampiyona, icy’Amahoro no kubona itike yo gukina amarushanwa Nyafurika.”

Ibi byiyongera ku byo Umuyobozi wa Police FC, CP Yahaya Kamunuga, yavuze ubwo yemezaga ko batazaruhuka mu gihe bataratwara igikombe cya Shampiyona.

Ati “Ntabwo tuzaruhuka tudatwaye Igikombe cya Shampiyona.”

Uyu Muyobozi kandi yavuze ko umutoza mushya, Jaafar bamwizeyemo kuzabahesha igikombe bamaze igihe birukaho.

Yagize ati “Twamubonyemo ubushobozi. Tuzamureba ku kibuga.”

Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yabaye iya Kane muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino 2026-27.

Umutoza wa Police FC, Jaafar yavuze ko icyamuzanye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona
Ubuyobozi bwa Police FC bwavuze ko umutoza bumufitiye icyizere

UMUSEKE.RW

Share This Article