Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Kamena, yashyize abayobozi batandukanye mu myanya.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko, ‘ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo ya 111, iya 112 n’iya 116, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye.’
Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bashya barimo Eng. Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Dr. Jimmy Gasore.
Muri iyo Minisiteri, Zindiro Armand na Col. Bizimungu Claudien bagizwe Abanyamabanga ba Leta.
Perezida Kagame kandi yagize Madamu Uwizeye Judith Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Amb. Christine Nkulikiyinka.
Kajangwe Antoine Marie yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbuye Sebahizi Prudence. Naho Tuyishimire Chantal agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.
Mu bandi bashyizwe mu myanya harimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.
Maj Gen Bayingana Emmanuel yoherejwe guhagararira Repubulika y’u Rwanda mu gihugu cya Israel.
Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, wahoze ayobora Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Pologne.
Amb. Nkulikiyinka Christine, wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Hisipaniya.
Perezida Kagame yashyize mu myanya kandi Kanyonga Louise, aho yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS. Byilingiro Maximilien na we yahawe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG).
Madamu Umurungi Michelle yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).



UMUSEKE.RW
