Mu gihe habura iminsi mike ngo hakinwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, umusifuzi mpuzamahanga, Rulisa Patience yagiriwe icyizere cyo kuzasifura uyu mukino uteganyijwe gukinwa mu mpera z’iki cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera.
Biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, uzakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko, uyu mukino uba uhanzwe amaso na benshi, uzayoborwa n’abasifuzi batatu mpuzamahanga bayobowe na Rulisa Patience.
Izaba ari inshuro ya mbere Rulisa asifuriye APR FC na Rayon Sports n’ubwo ari mu basifuzi beza muri Shampiyona y’u Rwanda.
Bivugwa ko azungirizwa na Ishimwe Didier na Mugabo Eric nk’abasifuzi b’ibitambaro. Aba bombi basanzwe ari mpuzamahanga nabo, mu gihe umusifuzi wa kane, yagizwe Kayitare David byavugwaga ko yari yatekerejweho nk’uwakongera gusifura uyu mukino ku nshuro ya kabiri.



UMUSEKE.RW
