Kagame Rukumbuzi yarashwe amaze kureba umukino w’Ubwongereza na Argentine

Kagame Rukumbuzi Ruben

Uganda – Umunyarwanda wariho ureba umukino w’igikombe cy’isi wa kimwe cya kabiri cy’irangiza wahuzaga ikipe y’Ubwongereza n’Argentine yarashwe arapfa.

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 15 Nyakanga 2026 mu mukino w’igikombe cy’isi wahuzaga Ubwongereza n’Argentine, uriya Munyarwanda yari kumwe n’abandi bareba umupira mu mujyi wa Mbarara, mu gihugu cya Uganda niho yarasiwe arapfa.

Nyakwigendera yitwa Kagame Rukumbuzi Ruben yari mu kigero cy’imyaka 28.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yarebanaga umupira n’abandi mu kabari, ari mu kavuyo umukino urangiye bari gusohoka aho bareberaga umupira araswa n’inzego z’umutekano zo muri kiriya gihugu, maze ahita apfa.

Umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu mujyi wa Mbarara.

Uriya ugize umuryango we akomeza avuga ko kugeza ubu abishe mwenewabo batafashwe ahubwo bahise bigendera.

Nyakwigendera yari akiri ingaragu, akaba yaravukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko afite umuryango mu Rwanda, ndetse ababyeyi be baba muri Uganda ari naho na we yabaga.

Nyakwigendera yitwa Kagame Rukumbuzi Ruben

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *